Urukiko mu Karere ka Gasabo ruriga ku cyemezo cyo gufunga cyangwa gufungura abantu bane ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cyo gutera ndetse no gutema abaturage bo mu Murenge wa Ndera. Ibintu byabaye muri Gashyantare uyu mwaka.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, isomwa ry’iki cyemezo ryarasubitswe ku mpamvu urukiko rwasobanuye ko zihurira ku cyo rwise uburemere bwa dosiye y’ikirego.
Urukiko rwatangaje ko biturutse ku kuba iyi dosiye ari nini, uburemere bw’ibyaha birimo no kuba abatangabuhamya ngo ari benshi, kandi ngo hakanabamo ibimenyetso byinshi, rutabashije gusesengura iyi dosiye mu buryo burambuye.

Aba bantu uko ari bane bose bashinjwa muri uru rubanza bakurikiraneho ibyaha bine birimo ubwicanyi, ubujura bwitwaje intwaro, gusambanya ku gahato n’ubujura buciye icyuho, ariko bose bahakana ibi byaha bashinjwa.
Tubibutse ko mu ijoro ryo ku Munsi w’Intwari ari bwo abagizi ba nabi batazwi umubare bateye mu duce dutandukanye two mu Murenge wa Ndera bakagenda batemagura abantu aho Akagari ka Kibenga ari nako kabarizwamo ibiro by’umurenge wa Ndera ari ko kibasiwe cyane abantu bagera kuri 20 bakaba bakomerekejwe cyane.
Muribugezweho umwanzuro w’urukiko mu masaha ari imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


