Mwiseneza Josiane, ni umwe mu bakobwa 37 bari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019, uyu mukobwa akaba akomeje kugaragarizwa urukundo, ku buryo binaca amarenga ko ashobora gutungurana akegukana ikamba.
Byatangiye bamwe babigira urwenya, bamwe bavuga ko ari umukobwa wâumunyacyaro, ngo yaje nâamaguru, ngo yasitaye, kwita ku isura nâuburanga bamwe bafataga nkâaho atari ubwâabanyamugi,⊠ariko bamwe bagaragaje ko icyo bamwe bamunengeraga aricyo bamukundiye, ubu Mwiseneza Josiane ayoboye abandi bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019.
Ni abakobwa 37 na Mwiseneza Josiane arimo, bahagarariye Intara Enye zigize igihugu nâUmujyi wa Kigali, kubaha amahirwe yo gukomeza mu kindi kiciro ni uguca kuri page ya facebook na Instagram ya âMiss Rwanda 2019â ugakanda LIKE ku ifoto yâumwe muri aba bakobwa 37, ukaba umuhaye amahirwe yo kuba yatoranywa muri 20 bazajya mu mwiherero.
Mwiseneza Josiane akomeje kwanikira 36 bahatanye- Amafoto
 Ifoto ya Josiane kuri Facebook, imaze gukundwa nâabasaga ibihumbi bitandatu mu gihe abandi bakobwa barimo kubyiganira mu baterenze 100 na 200, bisobanuye ko abafana abandi bakobwa 36 bafite nâubwo wabateranya ntabwo bashyikira abe.
Kuri Instagram naho Josiane yabanikiye, amaze kugira abafana bakanze Like ku ifoto ye basaga ibihumbi 20. Mu gihe gutora bimaze iminsi itanu.
Ibitekerezo byâabafana biraca amarenga ko yaba Miss Rwanda
1.Hagugimana Celestin yagize ati â Ntabeshye ubundi sinajyaga mba Interested nâibi bya Miss Rwanda, ariko kubera Josiane narabikunze, keep it up, Waserutse uko uri kandi nakunze uko wigiriye ikizereâ.
2.Mucumashyinge Furaha,Â
ati âAustralia natwe turabakurikira kubera Joziane turagushyingikiye ntegereje kubona ukuntu Imana ikuraho igisuzuguriroâ.
3.Cyprien HabimanaÂ
âTukuri inyuma Josiane, Umunyarwandakazi w’umwimerere, utavangiye, uzira mukorogo, uzira za mini no kwiyambika ubusa. Reka tugutore abihindura bakorwe n’ikimwaro. Gushyigikira Mwiseneza Josiane ni uguha agaciro isura nyakuri y’ubunyarwandaâ.
4.Ngizwenimana OlivierÂ
âMy name is Olivier. I work in Israel at the moment. But frankly I’m very happy to see Mwiseneza Josiane in this Miss Rwanda competition. I encourage you a lot to go to the end. We are with you and behind. And we are sure you will win. We wish you a good luck on your stepsâ.
5.Nsengiyumva AliÂ
âBasige sha ubukungu si ubumenyi nâabakene bafite ubwenge nâubumenyi shaâ
6.Willy Tubane KabayizaÂ
âImana ikura ku cyavu ikicazanya nâibikomangoma, komeza wigirire icyizere ntucike intege wabaye intwari kandi wafunguriye imiryango nâabandi benshi bibwiraga ko Miss Rwanda atari iyabo . You are such an inspiration to all of usâ.
7.Nininahazwe AĂ ÂŻda NinamiriÂ
âMiss Rwanda 2019 ni Mwiseneza Josiane….Imana ikuje imbere mukobwa mwiza utatse ubwiza naturelle…. kand bibonekako ufise akaranga n’umuco vy’munya Africa …Imana iguhezagire natwdumomez kubisengire amahigw azobe ayawe…murakozeâ.
8.Christian Isezerano
âNgewe kubera ubutwari, ibitekerezo, ubunararibonye, umuco, kwiyubaha nibyo bitumye nguha ijwi ryange kuko ukwiye ikambaâ.
9.Dada Dine Uwera
âSinajyaga ntora ba nyampinga ariko kubera Mwiseneza Josiane umukobwa uzira ubwoba, umukobwa wifitemo ikizere cy’ejo, ndagutora nguhe ijwi ryange n’uko bidakunda ngo uko umutima uteye abe ariko ngutora,ubundi wegukane iryo kamba kuko urarikwiye ugaragaje isura y’umunyarwandakazi nyawe uzira ibihomekano nka za mukorogo na make up!!! Courage mukobwa mwizaâ.
10.Remy NiyingizeÂ
âUyu ni we ukwiye ikamba rya Miss Rwanda 2019, abandi baratubeshya! Na Yezu Kristu umwami wacu yavukiye mu kavure, mu kiraro cy’ inka. Kandi ni we mwami w’ isi! Josiane deserves the crown!
11.Musanabandi Genevieve, Â
we yagize ati âMwiseneza Josiane niwe Miss Rwanda ukenewe kuva amarushanwa yabaho kubera iki:
1.Ni muganga uzavura indwara, ikimenyetso cyo kugwingira : kugwingira mu bitekerezo, mu mirire, kugwingira kwâabakobwa bose cyane abo mucyaro bafite imyumvire igayitse yo kwisuzugura wibwira ko hari abashoboye bavuka aha nâaha… Mwiseneza azanye umuti wo kuvura ubwoba,…
2. Mwiseneza azanye umuti wo kuvura ibikomere byo mu mutima no ku mubiri, buliya gutsitara ino aje mu irushanwa bisobanuye byinshi:
Yarababaye mu mutima no ku mubiri ariko igikomere nticyamuciye intege ngo kimubuze kugera ku cyo yari agamije.
3.Abafite ibikomere byo mu mutima no ku mubiri musange muganga Mwiseneza Josiane arabavura atabasabye Mutuel. Nta wundi wo gutorwa uretse uwo muganga twari twarabuze.
Ibi ni bimwe mu bitekerezo bibarirwa mu bihumbi byâabafana bashyigikiye uyu mukobwa Mwiseneza ufite nimero 30, uhagarariye Intara yâIburengerazuba mu irushanwa âMiss Rwanda 2019â.

Â
Â
Â
Â
Â


