Ni urukundo rwuzuye ndetse ni narwo abantu bakagombye guhatanira kugeraho.

Rurangwa no kuba inkoramutima, kuryoshya, kubwizanya ukuri, gusangira twose, ntirurangwa no kwikunda kandi ntirunyeganyezwa n’imiraba y’ibibazo n’ibigeragezo cyangwa ibishuko bitandukanye.
Ku bashakanye bafite uru rukundo nk’uko Sternberg abivuga mu gitabo yise A Triangular Theory of Love, ngo bagirirana urukundo kandi buri munsi ukaba ari mushya kuri bo mu mibanire yabo aho ushobora no gusanga bakirebana akana ko mu mujisho na nyuma y’imyaka makumyabiri ndetse bakaba bakishimira no guhuza urugwiro batera akabariro nk’aho bakiri mu buto bwabo.
Ikindi kandi abarufite mu mibanire yabo ni uko bashobora guhangana n’ibibazo byabagwirira bakabyitwaramo neza kubera gushikama. Ikindi kiruranga ni uko abakundana muri ubwo buryo umwe aba yishimira undi uko ari.
Gusa aha akaba agira inama ababana ko urukundo nk’uru rutagomba kuvugwa ku munwa gusa ko ahubwo n’ibikorwa ari ingenzi kugira ngo rusagambe rushore imizi.
N’ ubwo urukundo kenshi rugira ayarwo aho inshuro nyinshi rubabaza cyane cyane uruba hagati y’abadahuje ibitsina iyo bagize amahitamo mabi, urukundo ni ingenzi mu buzima kuko rutuma umuntu agira ubuzima bwiza bikamurinda umunabi no guhora yigunze bityo ibyo akoze byose akabikorana ibakwe, umurava n’ibyishimo maze umusaruro ukiyongera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


