Ni uku bari basa mu bukwe bwabo

Urukundo rushobora gutuma Igikomangoma Harry cyiyambura icyubahiro cy’i Bwami, kikajya ishyanga

Sangiza iyi nkuru

Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry na Meghan Markle, umunyamerikazi wahoze ari umukinnyi wa filime bashyingiranwe tariki ya 19 Gicurasi 2018 muri kiliziya yitiriwe Mutagatifu George mu nyubako ya Windsor iri muri Berkshire saa cyenda z’igicamunsi ku masaha yo mu Rwanda, hari saa saba ku masaha ngengamasaha ya Greenwich (GMT).

Urukundo rwabo ntirwavuzweho rumwe mu muryango w’i Bwami, kwa Elizabeth, kuko bafataga Meghan nk’umunyamahanga, batangira kuvuga ko abakinnyi ba filime baba ari amashyano (umukobwa wakuviye muri Los Angeles muri California ashobora kuba ari indaya). Ibi byavuravuzwe birenga n’imbibi z’ibwami, amahanga yose arahurura. Byabaye mbere y’uko bashyingirwa ariko nyuma yahoo byaratuje, urukundo rwa babiri rurasagamba mu maso y’ababiboneraga hanze.

Ni uku bari basa mu bukwe bwabo
Ni uku bari basa mu bukwe bwabo

Byagaragaye ko koko zirara zishya, mu gitondo hagera ntumenye icyabaye. Si uko Harry yagiranye amakimbirane na Meghan, ahubwo umuryango w’i Bwami ntiwishimiraga umukazana, nyamara byatwaye igihe kugira ngo bijye ahagaragara. Ikibazo ntikiri ku Mwamikazi Elizabeth, ahubwo ngo abavandimwe ba Harry ni bo babi, aho byagiye bivugwa ko bakorera ivangura Meghan, bakamufata nk’umunyamahanga udakwiriye kuba mu bami basazimbura nyina.

Ubu ngubu Meghan ari muri Canada, abamubonye mu minsi ishize ngo yari mu mugi wa Vancouver n’umwana we, Archie Harrison. Byavuzwe ko igihe Harry yari amaze iminsi atagaragara i Bwami yari yaragiye kureba Meghan muri icyo gihugu. Meghan avuga ko arambiwe gusohoka i Bwami buri gihe ari uko asabye uburenganzira, iyi ikaba impamvu rukumbi yatumye asezera. Gusa iby’ivangura we ntabwo abivuga.

Tariki ya 9 Mutarama 2020, Harry yagarutse i Bwami ariko bikekwa ko yaba ari hafi gusezera ku mubyeyi n’abavandimwe, akajya kwibanira n’umugore we Meghan, bagahindura ubwenegihugu, izina ry’igikomangoma n’ububasha yari afite mu Bwami bw’Ubwongereza bugatakara. Gusa ukuri ni uko urukundo rutsinda. Byashoboka ko Harry yakwemera agatakaza ibyo afite byose ariko ntiyemere kurekura Meghan. Urukundo rutagira icyo rukurikiye (unconditional love), urwirengagiza ibishaka kurusenya ni rwo rukunda rutaryarya, ruranga intwari. Mu gihe bombi bemeye kuva i Bwami hatagira na kimwe habuze, harindiwe umutekano n’abicaye ku marafashi, mu cyanya kinini cyane, ubwo ni iki cyazabatandukanya, kitari urupfu!

Buri wese yambariwe n'abana
Buri wese yambariwe n’abana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *