Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 17 Ukwakira 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku mutekano, siporo n’ubutabera.
Harimo izikurikira:
Imirwano ya FARDC na M23 yarubuye
Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yarubuye nyuma y’amezi ane yarahagaze.
Impande zombi ntizivuga kuri iyi mirwano yubuye tariki ya 20 Ukwakira, kuko amakuru amwe avuga ko FARDC ishaka kwigarurira ibice yambuwe, M23 yo ngo ikaba ishaka gufata n’ibindi bice.
Gusa amakuru yaje kwemezwa n’abasirikare ku mpande zihanganye ni uko M23 yafashe agace k’ingenzi kuri Leta ka Ntamugenga, kiyongereye ku mujyi wa Bunagana yafashe muri Kamena 2022.
Urunturuntu hagati y’umutoza Adil na APR FC
Havutse urunturuntu hagati y’umutoza mukuru wa APR FC, Mohamed Adil Eradi n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwamuhagaritse by’agateganyo azira kwandagaza kapiteni Djabel Manishimwe.
Uyu mutoza utarishimiye iki gihano kuko ngo kidakwiye, yatangaje ko yahagaritse gutoza iyi kipe, ajya mu Bubiligi kandi ngo ibibazo bye n’iyi kipe bizakemurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.
Guhagarikwa kwa Adil kwakomotse ku kuba APR FC yaratsinzwe na Bugesera FC. Byatumye uyu mutoza yibasira Djabel, na we wahagaritswe azira guterana na we amagambo mu ruhame.
Perezida Kagame yasabye abayobozi kwiyoroshya
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yari mu nama nkuru ya FPR Inkotanyi tariki ya 22 Ukwakira, yasabye abayobozi kwiyoroshya.
Umukuru w’Igihugu yafatiye urugero ku bakangisha ibyo bari byo ndetse n’abashumba mu by’amadini bagera aho biyumva ko bo ubwabo ari Imana, abibutsa ko bakwiye guca bugufi.
Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyi nama uburyo afite inshingano ikomeye, abamenyesha ko Imana yakoreye mu bantu, bamugirira icyizere, ashimangira ko burya na we ari intumwa y’Imana.
RDF yatahuye intwaro nyinshi zahishwe n’ibyihebe muri Mozambique
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko nyuma y’aho ku ya 16 abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bavumbuye intwaro nyinshi zari zarahiswe n’ibyihebe, ku ya 21 bavumbuye izindi.
RDF yasobanuye ko ibi byihebe bihungabanya umutekano wo muri iyi ntara, byahishe izi ntwaro ubwo abasirikare b’u Rwanda babyirukankanaga mu bikorwa byatangiye mu mwaka ushize.
Ngo ubwo byahishaga izi ntwaro, byari bifite umugambi wo kuzasubira muri utu duce, bikongera kuzifashisha bihungabanya umutekano waho, gusa ngo warabipfubanye ubwo zavumburwaga.
Abanyamategeko babiri bunganira abari bakuru muri FDLR barahanwe
Umucamanza mu rukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, yahannye abanyamategeko babiri bunganira Majyambere Leopold wari General mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR na Habyarimana Joseph wari Colonel.
Umucamanza yaciye aba banyamategeko amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 kuri buri umwe, amaze kwemeza ko bakoze ikosa ryo gutinza nkana urubanza rw’aba barwanyi bari bakuru muri FDLR.
Ariko bo basobanuye uburyo bunganira Gen. Majyambere na Col. Habyarimana ku buntu kuko badafite ubushobozi bwo kwishyura ababunganira, ko babuze ayo kwishyura ikiguzi cyo gusohora impapuro za dosiye y’abaregwa, ariko iyi mpamvu yatewe utwatsi.


