Urupfu rw'umubyeyi wa Camarade rwatumye asiga APR FC muri Mali agaruka i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Mu rukerera rwo ku wa Kabiri nibwo Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe bakunze kwita Camarade, wari wajyanye na APR FC muri Mali,  yapfushije nyina bimubera impamvu yo kugaruka i Kigali kumushingura.
Nk’uko umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Kazungu Clever abitangaza, ngo Camarade yagarutse i Kigali bitunguranye mbere y’uko umukino  uba.
Yagize ati “Umunyamabanga wa APR FC, Adolphe Kalisa Caramade na murumuna we wabaye umunyamabanga wa Ferwafa, Jules Kalisa, babuze umubyeyi wabo, Mama wabo ubabyara, yashaje mu ijoro ryakeye [05/03/2018]. Kubera iyo mpamvu Camarade arasubira i Kigali ntabwo azaba ahari ku mukino w’ejo.”
Ku wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2017, nibwo hateganyijwe umukino wa APR FC  na  Djoliba AC yo muri Mali ku isaha ya saa  17:00′ zo muri Mali, bikaba saa 1:00′ za hano mu Rwanda.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *