Umuhuzabikorwa wa mbere w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’URwanda rya RNC, Kayumba Faustin Nyamwasa avuga ko ubwo mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali haterwaga gerenade, yari mu Rwanda mu kiriyo cy’umubyeyi we.
Kayumba Nyamwasa yari amabasaderi w’U Rwanda mu buhinde. Yaje kuza mu Rwanda gushyingura umubyeyi we ari nabwo kuwa 19 Gashyantare 2010 haterwaga gerenade mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo kuwa 28 Gashyantare 2018 yahunze igihugu avuye mu Buhinde yererekeza muri Afurika y’Epfo.
Mu mwaka wa 2011 urukiko rwamukatiye gufungwa adahari imyaka 24 no kwamburwa impeta zose za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Kayumba Nyamwasa yavuze ko icyari cyamuvanye mu Buhinde ari ugushyingura umubyeyi we agahakana ibyo gucura umugambi wo gutera amagerenade.
Ati” (…) Urabona Mugenzi (Umunyamakuru) navuye mu Buhinde ngiye gushyingura umubyeyi wanjye, urumva naravuye mu Buhinde nikoreye amagurunedi, kujya gutera amagurunedi mu Rwanda no gushyingura.”
Kayumba yakomeje avuga ko igihe ibi bisasu byaterwaga ku Kicukiro n’ahandi mu Mujyi wa Kigali yari mu mwiherero ku Gisenyi.
Yagize ati” Ibyo bavuga by’amagurunedi byabaye twagiye mu mwihererero ku Gisenyi na njye nari mpari.(…) Twari mu nama n’ibyo bintu byabaye. Nyuma y’iyo nama twasubiye i Kigali, nahamaze iminsi. Urumva nari gutera amagerenade maze nkahamara iyo minsi yose.”
Mu Rukiko hagaragaye ibihabanye n’ibyo Kayumba yavuze
Mu rubanza rwabaye mu 2013 rw’abagize uruhare mu bikorwa by’iterwa rya za grenade ku Kicukiro, Lt Joel Mutabazi na Corporal Joseph Nshimiyimana wari uzwi nka Camarade, bagaragaje ibimenyetso bikomeye bishinja Kayumba Nyamwasa.
Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko ubutumwa bwa WhatsApp, Skype na message zisanzwe za Kayumba na FDLR ndetse zigaragaza umugambi uhuriweho wo gutera grenade ku Kicukiro.
Ikindi kandi ni uko ubushinjacyaha bwagaragaje ubutumwa bw’ibiganiro bya WhatsApp na Skype bigaragaza uruhare rwa Kayumba Nyamwasa.
Bivugwa ko Kayumba yashakaga abantu akabafasha kubona ubumenyi mu gukoresha ibisasu byari kuzifashishwa mu gutera mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, bakangiza ibikorwaremezo byawo.
Abatanze ubuhamya bemeye ko bari barahawe inyandiko zigaragaza uko ibisasu bikorwa zagombaga kujya zifashishwa mu myitozo. Banerekanye kandi amafoto yaboherereje agaragaza amacupa ya acide ‘sulfurique’ n’ibipimo hamwe n’inyemezabwishyu zigaragaza ibikoresho bakeneye kugira ngo babe bakora ibisasu.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ibi bigarutse mu mitwe ya benshi nyuma yaho ikinyamakuru cyo muri Uganda Virunga Post gitangaje ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC abamo.
Kayumba Nyamwasa yigeze kuba umugaba w’ingabo z’U Rwanda afite ipeti rya Lt. Gen kuva mu 1998 kugeza mu 2002. Uyu mugabo w’imyaka 56 yaje guhungira mu gihugu cya Afurika y’Epfo ndetse yifatanyije na bagenzi be bahoze mu gisirikare cy’U Rwanda bashinga ishyaka ryitwa Rwanda National Congress (RNC).


