Urupfu rwa Padiri Ubald na ‘Guma mu Karere’ mu nkuru zaranze icyumweru gishize

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 4 Mutarama 2021, umunsi wateraniyeho Inama y’Abaminisitiri yafashe icyemezo cyo gushyiraho gahunda ya Guma mu Karere, kirangira kuri uyu wa 10 Mutarama 2021, hashize iminsi ibiri abarimo Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana.

Cyaranzwe n’amakuru atandukanye arimo: arebana n’ubuzima, ay’ubutabera n’umutekano.

Ni akurikira:

Urupfu rwa Padiri Ubald

Mu rukerera rwa tariki ya 8 Mutarama 2021, Padiri Ubald Rugirangoga wasengeraga abarwayi bagakira, yapfiriye mu bitaro byo muri Leta ya Uttah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Padiri Ubald yabanje kurwara icyorezo cya Covid-19 kuva mu ntangiriro z’Ukwakira 2020, aza kugikira ariko cyaramwangije ibihaha, bikaba ari byo yari acyivuza.

Yaherukaga mu ruhame tariki ya 1 Mutarama 2021 ubwo yahaga abakurikira urubuga rwe rwa Facebook ubutumwa bw’umwaka mushya, aho yagaragaye ari ku gitanda mu bitaro, afite intege nkeya cyane.

Usibye gusengera abantu, Padiri Ubald azibukirwa ku kuba yaratangije gahunda y’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka muri Diyoseze ya Cyangugu, igakwira mu gihugu cyose, aho yanahawe ishimwe ryo kuba Umurinzi w’Igihango.

U Rwanda rwamaganye ibyo kuba ingabo zarwo ziri muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda mu ijoro rya tariki ya 8 Mutarama 2021 yamaganye raporo y’impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yo ku wa 23 Ukuboza 2020, ishinja ingabo z’iki gihugu kuba ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Izi mpuguke zavuze ko zifite ibimenyetso birimo amafoto n’ubuhamya zahawe n’abantu bari mu nzego zitandukanye, bashinja ingabo z’u Rwanda kugaragara kuri ubu butaka kuva mu mpera z’2019 kugeza mu Kwakira 2020.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko raporo y’izi mpuguke ivuga ibitari ukuri kuko ngo ” U Rwanda nta basirikare rufite muri Congo ndetse n’ubufatanye buhuriweho mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi buhari.”

Sitasiyo ya Milimo yarasenywe

Bivuye ku itegeko ry’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, tariki ya 7 Mutarama 2021, Sitasiyo ya lisansi y’umuryango wa nyakwigendera Gaspard Milimo wari umucuruzi ukomeye, yarasenywe, bitewe n’uko yari yegereye umuhanda n’ikiraro cya ruhurura ya Mbazi kiri kubakwa.

Ni mu gihe umugore wa Milimo, Muhongayire Winifride yavuze ko ari akarengane kuko ngo afite inyandiko z’inkiko kugeza ku rw’Ikirenga, zabuzaga uyu mujyi gusenya iyi sitasiyo n’ibindi bikorwa by’uyu muryango, mu gihe n’ibindi biri hafi aho bidasenywa.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufata icyemezo cyo gusenya ibi bikorwa bya Milimo, bwashingiraga ku kuba byubatse mu gishanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bukaba bwaranabishingiyeho buvuga ko ibikorwa nk’ibi nta ngurane bizatangirwa.

Guma mu Karere

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 4 Mutarama 2021 yahagaritse ingendo zihuza uturere tw’igihugu, n’umujyi wa Kigali, bitewe n’umubare munini w’abaturage bari bakomeje kwandura icyorezo cya Covid-19, bamwe muri bo kibica.

Abakora ingendo barasabwa kuzikorera imbere mu turere baherereyemo;
abatuye muri Kigali bakazikorera mu turere tugize uyu mujyi gusa. Gusa nk’uko bisanzwe, ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya uturere byo biremewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *