Umuhanzi mu gihugu cya Uganda, Pius Mayanja uzwi ku izina rya Pallaso, yahaye gasopo abafana bakomeza kuvuga ko mukuru we [Weasel] atagifite ubushobozi bwo kuba yasohora indirimbo nyuma y’urupfu rwa mugenzi we Radio bari bafatanyije itsinda ‘Goodlyfe’.
Pallaso avuga ko Weasel afite uburenganzira bwo gusohora indirimbo ku bushobozi afite. Ibi akaba yabitangaje mu gihe we na bakuru be, Dr Jose Chameleone na Weasel bari muri studio, aho barimo gukorana indirimbo.
Aganira na NBS TV, Pallaso yagaye cyane abafana bavuga ko Weasel wenyine adafite Radio cyangwa undi wamufasha mu ndirimbo atabasha kwikorera iye, ngo baribeshya cyane.
Yagize ati “Ntabwo nzi impamvu abantu batareka Radio ngo aruhukire mu mahoro. Uruhare rwe yararugaragaje mu muziki. Urupfu rwa Radio ntabwo ariryo rangira ry’Isi, Weseal ntakiri ku rwego rwo gushyira hanze indirimbo buri kwezi, ni icyamamare”.
Umuhanzi Mowzey Radio wapfuye muri Gashyantare 2018, kubera ibikomere yagiriye mu kabari gaherereye muri Entebbe, yaririmbanaga na Weasel, mu itsinda rya Goodlyfe.



