Urupfu rwa Wema Sepetu ukiri muzima rwari rwatuye benshi mu rujijo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko umwe mu bakurikiranira hafi imikinire ya Wema Sepetu muri Cinema atangarije ko yapfuye ariko ntasobanure neza iby’urwo rupfu, byaje guteza ururondogoro ku bakunzi be.
Ibi byabaye nyuma yaho Sepetu arimo kwitegura gushyira Filme hanze yise “Mtoto wa Bosi” aho agomba kugaragara muri iyo Flme yakoze impanuka y’imodoka agapfa.
B2
Mu gihe yarimo akora imyitozo muri iyo Filime nibwo uwo muntu yatangaje ku rukuta rwe rwa Facebook ko uyu mukobwa yapfuye biherekejwe n’amwe mu mafoto abishimangira, ariko ntiyasobanura neza ko biri muri iyo filme
Ibyo byateje ururondogoro ku mbaga nyamwinshi bibaza kuri urwo rupfu rwa Sepetu rudasobanutse ariko nyuma nyiri gutangaza urwo rupfu yaje gusaba imbabazi abakomerekejwe n’ayo makuru, avuga ko atigeze asobanura ko ari muri icyo gikorwa cya Cinema irimo gutegurwa.
Uwatangaje ayo makuru ku rukuta rwe rwa Facebook yasabye imbabazi muri aya magambo
”Ndabasuhuje nshuti zanjye, mbikuye ku mutima ndasaba imbabazi buri umwe wese nabangamiye ubwo natangazaga urupfu rwa Sepetu…”.
B1
Yakomeje agira ati: “Ndagirango nsobanure neza icyo nashakaga kuvuga. Wema Sepetu ni muzima rwose ahubwo amafoto agaragaza impanuka mwabonye nohereje ku rubuga, ni ibyo Sepetu azanyuramo muri Filme irimo gutegura aho azayikinamo nyuma akaza gupfa , rwose ndasaba imbabazi sinari ngambiriye guteza akaduruvayo.”
Nk’uko bitangazwa, ngo mbere y’uko uwanditse ayo magambo asobanura neza ukuri, benshi bari bamaze kujya mu rujijo hibazwa icyaba cyihishe inyuma y’urwo rupfu ndetse bamwe ntibanatinyaga gukeka ko wenda yaba yaniyahuye nyuma yaho agiriye agahinda gakomeye ubwo yakuragamo inda y’impanga yari yaratewe na Idrissa Sultan watwaye Big Brother Africa 2014.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *