Urusasu rw’Abanyarwanda rutandukanye n’urw’Abakongomani_Mukandutiye wa FLN

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya umupaka, rwumvise ubwiregure bw’abahoze ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Urubanza rwatangiye humvwa ubwiregure bwa Angelina Mukandutiye, umugore umwe rukumbi uri mu baregwa, uyu akaba yari ashinzwe kwinjiza ab’igitsinagore muri uyu mutwe nk’uko ubwe yabyemereye urukiko.

Mukandutiye yasobanuye uko yisanze mu Rwanda, avuye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), aho uyu mutwe n’indi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yashinze ibirindiro.

Uyu mukecuru yavuze ko muri RDC, yabaye muri Teritwari ebyiri zo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru (Nord Kivu), ari zo: Rutshuru na Masisi, hakaba ari naho FLN yari ishamikiye ku mutwe wa politiki wa CNRD yari igizwe n’abiyomoye kuri FDLR, yari ifite ibirindiro.

Mukandutiye yavuze ko hagati mu Kuboza 2019 we na bagenzi be bahuye n’ibihe bitoroshye, kuko bagoswe, batswaho umuriro w’amasasu, bava mu gace kitwa Falinga muri Masisi, bahungira muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo (Sud Kivu).

Yageze aho avuga ati: “Ariko iyo mbabwiye icyo kibatsi, ubu mu mutwe wanjye haratukura. Kuko umuriro twakubitanye na wo nta handi nari narawumvise muri Congo. Urusasu rw’Abanyarwanda rutandukanye n’urw’Abakongomani! Ubwo icyo kibatsi cyaduhagurukije, ni mu kwezi kwa 12, 2019 ni bwo twahagurutse.”

Yakomeje avuga ko hari ubwo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC (MONUSCO) zari zarabasuye, ariko zabanje kuhazenguruka. Ngo uko zahazengurutse, ni nako ibitero byabagabweho, hashize ibyumweru bibiri zibasuye.

Ati: “Ha handi baje kudusura aba MONUSCO rero, uko bahazengurutse, ni ko na attaques zakozwe. Ku buryo badusigiye akarembo kamwe ko kwambukira ahantu bita muri Lutale. Iryo rembo twese twarahagurutse, baradushoreraaa, yewe, ubwo njye nagiye kwibona, mbona ndi i Nyarushishi.”

Asubiye inyuma ku buryo barashweho, Mukandutiye yagize ati: “Ni ukuvuga ngo twashorewe n’amasasu, batuyobora muri Sud Kivu, twabaga muri Nord Kivu. Wenda iyo tuza gutaha neza, twari guhinguka i Goma ariko noneho batuyoboye muri Sud Kivu, ku buryo twahingutse i Bukavu.”

Ubwo bahungaga ibi bitero, we avuga ko yavunikiye mu nzira, agenda wenyine mu mashyamba, abandi bamusize. Ku bw’amahirwe, ngo yaje guhura n’Abanyekongo bamugeza ku kigo cya gisirikare cya Kadasomwa, ahasanga abandi Banyarwanda 28, ati “Na bo batakaye nkanjye.”

Ku munsi wakurikiyeho, abasirikare ba RDC ngo babajyanye ku kindi kigo atibuka izina ryacyo, bamaramo icyumweru, nyuma bajyanwa ku kindi cyitwa Kinyamunyunyu.

Abari bahungiye mu mashyamba arimo Kahuzi-Biega nabo ngo bagiye bayasohokamo, bagenda bahurizwa muri iyi nkambi, kugeza ubwo bohorejwe mu nkambi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi mu Rwanda.

Mukandutiye yavuze ko bagenzi be boherejwe mu kigo cya Mutobo giherereye mu Ruhengeri (mu Karere ka Musanze), cyakira abari abasirikare bari muri gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe. We yatawe muri yombi, afungirwa muri gereza ya Mageragere kugira ngo arangize igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe n’Urukiko Gacaca, adahari.

Muri uru rubanza, Mukandukiye aregwa kuba yarinjiye mu “mutwe w’iterabwoba”, ijambo avuga ko yumvise bwa mbere rivugwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *