Hashize igihe humvikana ibibazo bitandukanye muri Kaminuza zimwe n’amashuri makuru byigenga mu Rwanda, akenshi hakumvikana cyane ijwi rivuga ku bakozi badahembwa, bikaba bibangamira ireme ry’uburezi. Bitewe n’iri reme, mu minsi ishize Minisiteri y’Uburezi yahagaritse Kaminuza nka INATEK/UNIK, CHUR (Christian University of Rwanda) na ICE (Indangaburezi College of Education).
Ni byo kaminuza n’amashuri makuru byigenga bifite ibibazo. Ariko se biterwa n’iki ngo kibe ari cyo gishakirwa umuti, cyane ko “Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera”.

Ubu busesenguzi bugamije kugaragaza ibibazo nyamukuru biri muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga mu Rwanda, impamvu zibitera ariko n’umuti ushoboka kugira ngo izo kaminuza, umuntu azatuzayaza kuvuga ko zifite akamaro gakomeye mu burezi bw’u Rwanda, zishobore gufashwa gusohoka mu nzitane z’ibibazo zifite.
Kaminuza mu Rwanda zigengwa n’itegeko no 1/2017 ryo ku wa 31/01/2017 rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere by’amashuri makuru mu Rwanda. Nk’uko iri tegeko ribiteganya, kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda byigabanyijemo ibice bitatu ari byo: Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta, amashuri yigenga ariko ashyirwaho n’imiryango idaharanira inyungu na kaminuza n’amashuri makuru yigenga ashyirwaho n’abantu ku giti cyabo.
Kugeza ubu, amashuri makuru na kaminuza bya Leta ni Kaminuza y’u Rwanda n’Ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro, RP (Rwanda Polytechnics) mu gihe kaminuza n’amashuri makuru byigenga bigera kuri 25. Ibi byumvikanisha uruhare runini rw’amashuri makuru na kaminuza byigenga mu burezi bw’u Rwanda.

Urutonde rw’ibibazo kaminuza zigenga zihura nabyo
Bisaba igihe kinini n’amafaranga menshi kugira ngo kaminuza yigenga yemerewe gukora: Kwemerera Kaminuza yigenga gukora, bifata igihe kirekire kandi yarasabwe kugaragaza ibyangombwa byose bikenewe mbere yo gufungura imiryango ari byo: porogaramu z’amasomo azigishwa, amashuri yo kwigiramo, laboratwari, isomero rifite ibitabo bijyanye na porogaramu zizigishwa n’abarimu bazigisha; ibyo byose byerekanwa mbere yo kwemererwa kandi bitwara amafaranga menshi. Iyo kwemererwa bifashe igihe kirekire, bigira ingaruka zikomeye kuri ayo mashuri kuko bituma atangirana ibibazo byinshi harimo imyenda cyane cyane nk’akodesha, akanishyura abarimu kandi ataratangira kwakira abanyeshuri.
Amakuru agera kuri bwiza.com avuga ko ibi bibazo bisa n’amananiza byagize ingaruka kuri kaminuza zimwe nk’iyitiriwe Mahatma Gandhi yafunze imiryango yayo imaze gutakaza amafaranga arenga miliyari yakoreshejwe mu kugura no kunoza amashuri, ubu akaba yaraheze aho. Ni nabyo byabaye ku Ishuri rikuru rya Gitwe, bigera no mu Nteko Ishinga Amategeko tariki ya 23 Mutarama 2019.

Kaminuza n’amashuri makuru byigenga ni nk’imfumbyi zitagira kirengera: Nk’uko imibare ibigaragaza, kaminuza n’amashuri makuru byigenga ni byo byakira abanyeshuri benshi ugereranyije n’ibya leta. Gusa ngo bibabazwa cyane n’uko bibona uburenganzira bumwe ku byo byakabaye bigomba.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza zigenga ntabwo bagira uburenganzira bwo guhabwa buruse ya Leta kandi ifatwa nk’inguzanyo izishyurwa barangije kwiga. Ibyo bituma n’ubwo kaminuza zigenga zakira abanyeshuri benshi ariko usanga abafite amikoro yo kwishyura ari bake, ku buryo bishyura nabi nabi, kaminuza zigakomeza kwinginga kugira ngo zirebe ko barangiza amashuri yabo. Ibyo biri mu bizanira ibihombo kaminuza zigenga zidaterwa inkunga iyo ari yo yose ya Leta. Hiyongeraho ko na Kaminuza zigenga zigomba gutanga umusoro ku nyungu.
Ikiguzi cy’uburezi kiri hasi: Kaminuza zigenga zikorera mu gihombo nyamara umubare w’amafaranga ashorwa kugira ngo imwe itangire atajya hasi ya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda nk’imari shingiro. Ikiguzi cy’uburezi muri kaminuza zigenga kiri hasi cyane ugereranyije n’ikiguzi cy’uburezi muri kaminuza ya Leta kandi yo ihabwa ibyangombwa byose harimo amazu, ingengo y’imari yo guhemba abarimu, ibikoresho n’inkunga mpuzamahanga.
Amakuru twakusanyije agaragaza ko amafaranga kaminuza zigenga zishyuza buri mwaka kuri buri munyeshuri ari hagati y’350,000 Rwf na 500,000 Rwf kandi zigomba kwirwanaho muri byose nko gukodesha amazu, guhemba abarimu n’ibindi byose umunyeshuri akenera. Bigaragara ko ayo mafaranga ari hasi cyane ugereranyije n’amafaranga atangwa mu mashuri y’incuke, amashuri abanza n’ayisumbuye mu mashuri yigenga mujyi wa Kigali n’indi mijyi, aho usanga ari hagati y’850,000 Rwf na 1,200,000 Rwf ku mwaka.
Kwiga muri kaminuza zigenga bisa n’ibihendutse kurusha ishuri ry’incuke. Ariko urebye muri Kaminuza y’u Rwanda, buri munyeshuri yishyuzwa hagati y’800,000 Rwf n’2,000,000 Rwf buri mwaka, bikaba bigaragaza ubusumbane bukabije ku byo kaminuza zigenga zibona ugereranyije na kaminuza ya Leta kandi yo ihabwa byose. Ikiguzi cy’uburezi muri kaminuza zigenga ni imbogamizi mu iterambere ryazo, zikaba zituma zihora mu bihombo.
Izi kaminuza ubwazo zirebana nk’abakeba: Buri Kaminuza yirwanaho, ikarwana n’ibibazo byayo; ibyo bigatuma zirebana nk’abakeba, aho gutahiriza umugozi umwe, ni naho ahenshi hava ibibazo byo guhugira mu ntambara zo gushaka abanyeshuri, zikoresheje uburyo bwose butazungura kugira ngo zirebe ko zaramuka. Nta mategeko ahari azifasha kwishyira hamwe ndetse no gushyiraho uburyo bwo kwigenzura, haba mu myigishirize n’ubushakashatsi ku buryo koko zigenga, kandi byaragaragaye ko aho inzego zihuriye ku mwuga zifashijwe kwishyira hamwe no kwigenzura, bitanga umusaruro ukomeye.
Icyafasha Abanyarwanda, by’umwihariko mu rwego rw’uburezi ni uko inzego zibishinzwe nk’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, na Minisiteri y’Uburezi zatera inkunga amashuri makuru na kaminuza zigenga, zikava mu bibazo kandi hagashakwa umuti urambye kuko gufunga kaminuza si wo muti kubera ko bigira ingaruka ku banyeshuri bazigamo, abakozi bazikoramo n’abazishinze bashoye umutungo wabo kugira ngo zitangire.
Ibyafasha izi kaminuza n’amashuri makuru:
- Gufashwa no kwemererwa gushyiraho urugaga rwazo kugira ngo zubake ubushobozi bwazo.
- Gushyiraho ikiguzi fatizo cy’uburezi kigomba kubahirizwa na buri kaminuza n’amashuri makuru.
- Gushyirirwaho ikigega cy’Ireme ry’Uburezi, leta ikakigenera ingengo y’imari.
- Kohererezwa abanyeshuri leta irihira ku nguzanyo ndetse bakemererwa buruse nk’abiga muri Kaminuza n’ishuri rikuru rya leta.
Ibi byose bigezweho byatanga umusanzu ukomeye mu iterambere rya kaminuza n’amashuri makuru yigenga, ibibazo by’inzitane byagiye bigaragaramo bikaba byakendera, kimwe ku kindi.
Kuva mu gitondo cy’uyu wa 9 Nyakanga 2020, Bwiza.com yasabye Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr. Mukankomeje Rose, kuvuga uko yumva bibazo biri muri Kaminuza n’Amashuri makuru yigenga n’ibyifuzo bihari, nk’uhagarariye urwego rubireberera, gusa kugeza ubu nta gisubizo araduha.

4 Responses
Urusobe rw’ibibazo by’ingutu binaniza kaminuza zigenga bigatuma zitamara kabiri
Ibyavuzwe hejuru ni byo kandi ndabishyigikiye.
Habuze iki kugira ngo habeho ubufatanye busesuye bwa Kaminuza n’Amashuri Makuru mu Rwanda?
Ibiganiro Mpaka byubaka ireme ry, ‘Uburezi n’Ubushakashatsi birakenewe cyane ariko ntamikoro yateganyijwe kuri uwo murongo wagirira akamaro abanyeshuri, abarezi, abayobozi b’amashuri ya Leta n’ayigenga guhera ku mashuri y’Incuke kugeza kuri Kaminuza ndetse byafasha n’Ibigo bitanga Amahugurwa ahanitse.
Ikindi, nacyo kibangamiye iterambere ry’Uburezi mu Rwanda, ni ukureba Hafi, bamwe bagamije amaramuko, abandi bakora batitaye ku ntego yo kuzamura Umushinga umunyeshuri yashoyemo akayabo gaturutse mu kigega cy’Ababyeyi.
Ubu rero birasobanutse.
Ese ibi bibazo byugarije Amashuri Makuru na Kaminuza byakemuka biciye muyihe nzira kandi itanga igisubizo kirambye kandi kibereye u Rwanda 2050??
1. Gusuzumira mu nama ku rwego rwa HEC icyakorwa ngo habeho isura nziza y’Uburezi ntangarugero mu Rwanda.
2. Kureba icyakorwa ngo Umurezi, Mwalimu, ahabwe agaciro.
3. Gushyiraho ingengo y’Imari yo gukora Ubushakashatsi ku burezi mu Rwanda.
4. Gushyiraho Itsinda ryo kugira inama Minisiteri y’Uburezi ishobora guhindura izina n’intego yuko ishobora kwitwa Minisiteri y’Umuco, Uburezi n’Ubushakashatsi.
Ibindi bitekerezo ni ahubutaha mu biganiro cyangwa mu nzira y’ubushakashatsi.
Murakoze.
Ararekwa, Ntashira.
Nshimiye abongeraho ibindi bitekerezo kugira ngo twubake ubushishozi bwa Mwenedata ukomoka kuri Adamu na Eva.
Umurezi akaba n’Umubyeyi ukunda Uburezi n’Isuzumabumenyi
Dr. Aloys D. Ruzibiza,
Member of Retired University Staff Association (RUSA), recognized by Rwanda Governance Board (RGB)
Kigali, 10 July 2020

Ntabwo ndimpuguke muburezi ariko nibura ndiyo mubukungu n’iterambere ryabwo.Nge mbona kuzifunga ataribyo kuko bihungabanya n’ubukungu bw’igihugu m’uburyo bukurikira:
1. Abazishinga bidashira imitungo yabo cg amabanki ndetse nubushobozi bwabandi Bantu Kandi benshi nabenegihugu bafite besnhi batungishije ubwo bushobozi buba butikiriyemwo, urugero: Nkaburi CHUR urabwira ko yakabaye irihafi kugera kuri breakeven ngo itangire yishyire about ibereyemwo imyenda(Banks,Staff,individuals,St Paul,ndetse nawe ubwe ayo yaba yarashyizemwo, none yufunze haba habayemwo kureba impande zose zizahomba uko zingana Kandi bya affecting dvt yabenegihugu m’uburyo bukwe cg ubundi kweli!
2.Ese harebwe ko aho ziba zigeze ibibazo ziba zifite biba bikingana nibyo zatangiranye m’uburyo bitajemurwa Wenda byaba nangobwa hubwo reta igafata management yazo for the time being nkuko RURA ijya ifata ibigo bikwe nabimwe bya transport kugirango ibikure mugihombo? Urugero: leta yafashe KBS intuze muri RURA Kandi byatanze umusaruro bituma abanyarwanda yakoreshaga badatakaza akazi, abantu ntibabure transport means, about yarifite imyenda(za Banks) zarishyuyuwe,…. Unubahigeze niyo yasubizwa bangirayo babinyebisomo Kandi igihugu cyarabafashije ndetse gifasha narubanda bari batunzwe na KBS,….cooperatives hirya nohino leta izifabsha kuva mubibazo buri munsi,….
3.Ikindi rega HEC na Mineduc bagomba kwibuka ko ababihomberameo cyane ni rubanda rugufi rwoherezagayo abana babo nababa barabagurije amafaranga yashyizwe muriryo shoramari, ikindi bya affecting reputation y’igihugu m’uburyo bukwe cg ubundi urugero: Vatican yahoze ifasha Inatek igezaho irabihagarika, why did they choose to stop it? May be there is something wrong in private University regulations which need to be revised or reset somehow, kuko nkekako byagorana ko Diocese runaka yongera ku defending project nkayo iroma bakayemera, bavuga bati Dore St Paul yacu yacumbike CHUR yarayambuye, Inatek yacu yarafuze burundu, Cg se nababyeyi kongera kwishyirahamwe ngo bashinge irindi shuri nkinderabahizi….etc, andi nayo intambara ninyushi nyishi zahato nahato, nka za IPB, Gitwe,….
Suggestions:
1.HEC ikwiye kureba kumabwiriza yayo nimba yaba atariyo nkomoko y’ibibazo ahokuba ibisubizo. Urugero: Gutinda kwemerera ayomashuri bisiza agiye mumyenda itazishyurwa Kandi baramutse bahakaniwe Kare byatuma ntamadeni atikiza ubukungu bwa rubanda bibaho,
2.Mbona inzego ziyareberera zikwiye kugabanuka kuko urebye nabyo biri mubitera bureaucracy nyishi zituma bipfa cg bitagenda neza ahari,cg niharebwe neza inyungu rusange ahari?
3.Nakwisabi Muzehe H.E kureba uko rwose MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho yabisunika kuba nka MINADEF cg MINISANTE kuko yo nazo nizo nkingi zamwamba Kandi ubona Izozo zikora neza Kandi zirusha projects nyishi cg institutions nyishi MINEDUC Kandi zikoraneza m’uburyo iyo havuyeho umuyobozi wazo runaka ubona ntagihungabanye tuba twiteze ko bakomereza aho bari bageze nka team rwose, ariko Mineduc cg HEC,REB?
Muri buka ko byigeze kugeraho ba Boss ba MINEDUC bitwa ba Nyamuca,…..amazina nkayo, reform nyushi burya ziba zikenewe muri local govt ntacyo zihungabanya Kandi nabwo biterwa nuko security organs ziba ziri hafi yaho m’uburyo igihungabanye bahita ba covering gap as quick as possible ariko education burya nkeka ko ari technical space than politics ahari?
Byari igitekerezo nabwo arukunenga.Harakabaho Rwanda. Murakoze.