Umugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatunguye abantu ku munsi wejo tariki 10 Kamena 2018, ubwo hasakaraga inkuru y’ishyingurwa rye ryakorewe mu modoka ya BMW ifite agaciro ka miliyoni 32 z’amanaira (amafaranga akoreshwa muri Nigeria).
Nkuko Naija.ng ibitangaza ngo uyu mugabo uzwi nka AzubuikeĀ yashyinguwe muri iyi modoka ya Se yari yaramusigiye ahitwa Anambra aho yari asanzwe aba.
Si ubwambere humvikanye inkuru z’abantu bashyingurwa mu modoka kuko na mbere yuyu mugabo hari bandi bagiye bashyingurwa mu modoka zihenze, aha twavuga nko mu mwaka wa 2015, inkuru nkiyi nabwo yasakaye cyane mu bitangazamakuru ivuga k’umuherwe Enugu washyinguwe mu modoka ihenze ya miliyoni 1 yamadorali y’Amerika iyo modoka yo mu bwoko bwa Hummer.
Mu mwaka umwe n’uwo Enugu yapfiriyemo umushinwa wari umunyamategeko ukomeye yarapfuye maze ashyingurwa mu modoka ye yakundaga mu gace ka Shanxi nkuko Mirror.co.uk yabitangaje
Mu mwaka wa 1998 umuherwe Maserati Rick yishwe arashwe ashyingurwa mu modoka ye yakundaga yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite agaciro ka Miliyoni 1.6 yamadorali y’Amerika.






