Urutonde rw’abakekwa bashobora kuvamo usimbura Mushikiwabo muri MINAFET

Sangiza iyi nkuru

Muri iki gihe u Rwanda n’abanyafurika muri rusange barishimira intsinzi y’umukandida wabo Mme Louise Mushikiwabo, watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bihuriye ku Rurimi rw’Igifaransa(OIF). Bwiza.com ibagejejeho urutonde rushobora gutonywamo umusimbura ku mwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yari asanzweho mu Rwanda.

Kwihutira gutekereza umuntu uzasimbura Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo bibaye nyuma yaho atorewe umwanya w’ Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bihuriye ku Rurimi rw’Igifaransa(OIF) , amatora yari ahanganyemo n’undi mukandida w’umunya Canada, Michaà«lle Jean.

Mu icukumbura bwiza.com yakoze , yabashije gushyira ku rutonde bamwe mu bantu bakekwa ko bashobora gusimbura Mushikiwabo ku mwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Uyu akaba ari umwanya usaba abantu b’abahanga no kuba byanze bikunze bazi indimi nyinshi kandi bifiteho ubwitange no gukunda ibihugu byabo, kuko usanga abari kuri uyu mwanya mu ibihugu bya Afurika bahora bahanganye n’ibibazo bitoroshye mu kugaragaza isura nziza no kugira ijwi mu ruhando mpuzamahanga .

Dre rero abo bwiza.com ibona umukuru w’igihugu Prezida Kagame ashobora kuzatoranyamo umwe mu bazayobora diplomasi y’u Rwanda mu myaka iri imbere  :

bayingana aimable
Bayingana Aimable, uburyo yazamuye umukino w’amagare ku rwego mpuzamahanga n’uburyo amenyereye politike y’u Rwanda, amahirwe kuri uyu mwanya

1.Bayingana Aimable: yavutse tariki ya 14 Nyakanga 1970, ayobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda FERWACY kuva mu Ukuboza 2007 kugeza ubu.

Kaminuza yayize mu gihugu cya Togo, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’amateka muri Universite ya Lomé. Kuva mu 2002, yagiye gukora ku cyicaro gikuru cy’umuryango FPR Inkotanyi, yaje kuba Perezida wa FERWACY mu kwezi k’Ukuboza 2007 asimbuye Depite Kamanda Charles.

Bayingana ntawabura kuvuga ko asobanukiwe umurongo na Politiki by’igihugu no kuba agikunda, bityo mu bigaragara n’inararibonye mu buvugizi-bugororangingo cyane ko yabaye igihe kinini mu bijyanye n’itumanaho (communication ) ku kicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi, azwiho kumenya indimi nyinshi, bivugwa ko nawe uyu mwanya awuhawe yashobora guhagararira iyi Minisiteri (MINAFET) ntakabuza.

YouTube player
Olivier Nduhungirehe
Nduhungirehe Oliver, uburyo amenyereye dipolomasi no kuba ariwe umunyamabanga wa Leta muri MINAFET biramuha amahirwe

2. Nduhungirehe Oliver: uyu munyapolitiki akomoka mu ishyaka rya PSD, yabanjije kuba umwalimu . Akirangiza Kaminuza yabaye umudiplomate ubwo yari yungirije ambasaderi w’ u Rwanda muri Loni.

Iki gihe u Rwanda rwari mu Kanama gashinzwe amahoro ku Isi kandi hari mu gihe gikomeye cyane aho hari amakimbirane mu karere u Rwanda ruza imbere mu gushaka gukemura ibyo bibazo.

Kuba Nduhungirehe ari Umunyamabanga wa Leta muri  MINAFET bishobora kumuha amahirwe yo guhagararira iyi Minisiteri. Akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ahanganye n’abataviuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Vantine Rugwabiza
Amb. Valentine Sendanyoye Rugwabiza, arahabwa amahirwe nk’inararibonye muri dipolomasi y’u Rwanda

3. Amb. Valentine Sendanyoye Rugwabiza: Avugwa nkushobora gusimbura Louise Mushikiwabo , Avuga neza igifaransa n’icyongereza (Bilingue) yagize imyanya ikomeye mu Rwanda , ni inararibonye Yavukiye mu gihugu cya Congo mu 1963 akaba yarize iby’ubukungu afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree in Sciences) yakuye muri Kaminuza ya Zaà¯re mu 1988.

Dore imwe mu mirimo ikomeye yakoze mbere yo guhagararira u Rwanda mu muryango w’abibumbye New York: Yabaye Ministre ushinzwe umuryango w’ibihugu by’Afrika y’uburasirazuba (East African Community), Yabaye umuyobozi mukuru (Chief Executive Officer) wa Rwanda Development Board (RDB), Yabaye umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO).

Yahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i Genève mu Busuwisi, icyo gihe akaba yari anayoboye intumwa z’u Rwanda mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO) ndetse agahagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Busuwisi, yabaye umujyanama mu by’ubukungu mu biro by’umukuru w’igihugu, Yakoreye ikigo gikomeye cy’abasuwisi mu bihugu bya Cameroun na Côte d’Ivoire.

Kimonyo
Kimonyo James, nawe arahabwa amahirwe yo kuba yasimbura Mushikiwabo

4. Kimonyo James: ni umwe mubamenyere dipolomasi na politike, kuko yabaye ambasaderi w’u Rwanda , mu Bwongereza no muri Amerika , aba umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe avaho ajya kuba ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya kugeza ubwo yakuweho ejo bundi. Uyu arahabwa amahirwe kuko numwe mubafite ubunararibonye n’ubuhanga muri Dipolomasi .

Diane Rwigara
Diane Rwigara, ahabwa amahirwe nawe kuba yashobora uyu mwanya

5. Diane Rwigara: afite imyaka 37, uyu ubu arafatwa nk’impirimbanyi ya demokarasi. Diane Rwigara yashatse kwiyamamaza mu matora ya perezida aheruka mu 2017, ariko akanama k’amatora kanzura ko atabyemerewe kavuga ko yakoze uburiganya mu kuzuza ibyangombwa bijyanye na kandidatire ye, hari ababona ko nubwo yagaragaye nkurwanya Leta iriho igihe yaba ahawe umwanya yabasha kubikora neza.

Diane Rwigara wigishaga muri Kaminuza ya Stanford ( California), afite impamyabushobozi ya mbere mu by’ubukungu yavanye muri Kaminuza ya Sacramento. Afite kandi impanyabushobzi ihanitse mu ibaruramari yahawe na Kaminuza ya San Francisco. Amashuli yisumbuye yayigiye mu Bubiligi. Abamuzi bahamya ko abaye MINAFET yaha isura nziza u Rwanda.

Gasamagera Wellals
Gasamagera Wellals, amenyereye imiyoborere na politike

6. Gasamagera Wellars  : ni umunyapolitiki w’ inararibonye ufite ubumenyi buri hejuru muri diplomasi. Afite impamyabushobozi y’ikiciro cya gatatu mu bijyanye n’imiyoborere rusange ya kuye muri Canada.

Yabaye Perefe wa Kigali-ngali, aba umu Senateri, ubu ni Umuyobozi wa RMI, ndetse akaba ari numwe mu bayobozi-nka Komiseri muri RPF-Inkotanyi ushinzwe ubukangurambaga. Mu myaka ishize ndetse n’ubu niwe ugaragara nk’umuvugizi wawo mu bihe bitandukanye harimo n’amatora, akaba azwiho kuba nawe azi indimi nyinshi ndetse akaba n’umuhanga.

Ibyo byose byiyongereye ku matwara ye n’ imyumvire ye ya demokrasi nawe ashobora kuyobora MINAAFET mu gihe imyaka ye y’ amavuko ibimwemereye.

Kabale Jacques
Amb. Kabale Jacques usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Ubufaransa

7. Kabale Jacques : Ni Ambasaderi w’u Rwanda m’Ubufaransa , uyu mudiplomate yagiye guhagararira u Rwanda mu Bufaransa tariki 2 Nyakanga 2010, nyuma y’ ibihe bikomeye ubwo u Rwanda n’ u Bufaransa byari byaraciye umubano aho ibihugu byombi bitari bifite aba ambasaderi hagati ya 2006 na 2009.

Richard Sezibera1
Senateri Richard Sezibera , afite ubunararibonye muri dipolomasi

8. Richard Sezibera: ni umuganga wo mu rwego rwo hejuru (docteur), ni umunyapolitiki w’inararibonye , ni umudiplomate ushoboye kuvuga indimi nyinshi mpuzamahanga ndetse n’ izindi zikoreshwa mu Karere k’ Ibiyaga Bigali.

Yabaye Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango wa Afurika y’ I Burasirazuba (EAC) kuwa 19 Mata 2011 ubwo yakoze manda y’ imyaka 5, bivuzeko nawe uyu mwanya wa MINAFET yawushobora.

Franck Habineza 1
Dr. Franck Habineza, benshi bemeza ko abaye na Minisitiri yabishobora

9. Dr. Franck Habineza : umuyobozi w’ishyaka riharanira kurengera ibidukikije (DGPR), ni umudepite mu nteko inshinga mategeko y’u Rwanda. Yavutse ku wa 22 Gashyantare 1977 i Mityana muri Uganda. Muri Nzeri 2006, nibwo Habineza yashakanye n’umunyarwandakazi Edith Kabalira, ubu bafitanye abana batatu [abahungu babiri n’umukobwa] bose baba muri Suede. Dr. Habineza afite Impamyabumenyi mu bijyanye n’Imiyoborere (Public Administration) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2005.

Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Siyansi muri Politiki n’Intambara (Politics & War Studies) yayikuye muri Kaminuza ya gisirikare yo muri Suwede (Swedish Defense University). Uburyo ashoboye guhatana no gusobanura bivugwa ko bishobora kumuhesha umwanya wo kuba yaba Mininisitiri w’ububanyi n’amahanga akayobora MINAFET.

Rugira Amadin1
Rugira Amandin, ubunararibonye afite muri dipolomasi bushobora kumuhesha uyu mwanya

10. Rugira Amandin: uwamwita umwana wa diplomasi nyarwanda ntiyaba yibeshe kuko azi neza imikorere ya Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga.

Mbere yo kujya kuba Ambasaderi w’ u Rwanda mu Bubiligi yabaye Umunyamabanga uhoraho muri MINAFET kuva muri 2005 kugeza 2009, nyuma azaguhagararira u Rwanda muri Congo-Kinshasa kuva 2009 kugeza 2014, anahagararira u Rwanda mu Burundi kuva muri 2014 ageza muri 2017 ajya gukorera i Buruseli.

Prof. Shyaka Anastase
Prof. Shyaka Anastase, umuhanga ukomeye mu miyoborere nawe ahabwa umwanya wo kuyobora MINAFET

11. Prof. Shyaka Anastase: ni umunyapolitiki ndetse n’ umudiplomate w’ umukozi ufite ubunararibonye mu miyoborere myiza. Azwiho ububasha bwo kuvuga indimi nyinshi mpuzamahanga ndetse no gukoresha izindi zo mu Karere ndetse akaba n’ umwanditsi w’ ibitabo byinshi birimo “ Rwanda Civil War”. “ Rwanda Genocide”, “ Banyarwanda” n’ ibindi byinshi byerekana amateka y’ u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Izi nyandiko za Prof.Shyaka ziba kenshi zigamije kwerekana ingamba abanyarwanda bafata kugira ngo bashobore kwigira banakemura ibibazo byabo batarindiriye akimuhana.

Victoire Ingabire
Victoire Ingabire, hakurikijwe icyerecyezo u Rwanda rufite n’imiyoborere yarwo benshi babona nubwo yagiye arwanya Leta kuri ubu akaba avuga ko yimeje kubaka bishobora kumuhesha umwanya

12. Victoire Ingabire: ni umunyapolitike wamenyekanye ari mu buhungiro avuga ko arwanya Leta iriho, nyuma yaje mu Rwanda mu 2001 ahita anafungwa kubera ibyaha yashijwaga. Afite imyaka 50, avuye muri gereza vuba aho yahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu. Ni umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, kuri ubu nyuma yo gufungurwa biravugwa ko ashobora guhabwa umwanya muri Leta bitewe nuko yumvikanye mu ibitangazamakuru avuga ko yiyemeje gufatanya na Leta kwubaka u Rwanda no gukura icyasha cyari cyaragiye ku gihugu, uyu nawe ngo ahawe MINAFET yabasha guhagararira u Rwanda muri dipolomasi.

Vincent Karega
Vincent Karega, ashobora guhabwa umwanya

13. Vincent Karega: uyu munyapolitiki ni umukozi w’ inararibonye wa Leta y’ u Rwanda, yayoboye minisiteri zitandukanye, ni umuhanga mu kuvuga indimi ndetse amaze igihe kitari gito ahagarariye u Rwanda muri Afurika y’ Epfo, Mozambique, Madagascar n’ ahandi.

Icyo cyizere yagiriwe na Perezida Paul Kagame nticyamubuza guhabwa amahirwe yo kuba yahagararira diplomasi mu rwego rw’ igihugu no mu rwego mpuza mahanga.

 

Yolande Makolo
Yolande Makolo, abamuzi bemeza ko ari umuhanga bityo akaba yashobora kuyobora dipolomasi y’u Rwanda

14. Yolande Makolo : arashyirwa mu majwi nkushobora gusimbura Mushikiwabo, uyu agaragara nkumwe mu bantu bashobora kugirirwa ikizere bitewe nuko abonwa nk’ushoboye. Amaze igihe mu biro by’umukuru w’igihugu nk’ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Prezidensi ya Republika akaba kandi akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga asubiza bamwe cyangwa asobanurira aba bibaza byinshi ku Rwanda.

Uyu nawe ngo ahawe uyu mwanya wo kuyobora MINAFET yabasha kuwukora neza bitewe n’ubunararibonye afite mu kazi kari hafi y’umukuru w’igihugu.

 

Joseph Mutaboba1
Joseph Mutaboba, si ubwa mbere yaba agiye muri dipolomasi y’u Rwanda

15. Mutaboba Joseph: yahagarariye u Rwanda muri ONU, aba intumwa ya Perezida mu karere k’ibiyaga bigari, aba intumwa ya ONU muri Guinea Bissau, aba umunyamanaga mukuru muri ministeri y’ububanyi n’amahagana, uyu ngo nubwo asheshe akanguhe kubera ubuhanga azwiho ntibyamubuza kuba yasimbura Louise Mushikiwabo.

Prof. Rwigamba Balinda
Prof. Rwigamba Balinda, nubwo atagaragara muri politike ngo nuyu mwanya yawushobora

16. Prof. Rwigamba Balinda: yashinze Kaminuza ULK, akunda u Rwanda n’akarerere, abamuzi bemeza ko akunda Prezida wa Repubulika n’Imana, akunda abantu, ubuhanga azwiho ngo nubwo akuze ngo ahawe uyu mwanya yashobora gukorera igihugu akaba yasimbura Louise Mushikiwabo .

Rosemary Museminali
Rosemary Museminali, yaba agarutse mu mwanya yahozemo aramutse awuhawe

17. Rosemary Museminali: n umunyapoliti ndetse n’ umudiplomate , yabaye Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga hagati ya 2005 kugeza 2009 asimburwa na Mushikiwabo.

Magingo aya, ahagarariye gahunda yo kwirinda SIDA muri Loni (UNAIDS) ndetse na Komisiyo Nyafurika y’ Ubukungu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) bishoboka ko uyu mwanya yawugarukaho.

Uru rutonde rukozwe n’ikinyamakuru bwiza.com , nawe ufite ukundi ubibona cyangwa ufite abandi watubwira, abazi politike bavuga ko ari umukino utagira amategeko gusa  umwanditsi wiyi nkuru yabashije gukora no kwandika uru rutonde, ntibivuze ko ibyo yanditse ari ukuri, nawe ufite ukundi ubibona . Kandi twibuke ko abashyirwa mu myanya hari ibigenderwaho kugirango babe babasha kugirirwa ikizere.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *