Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwashyize hanze uronde rw’abakekwaho ibyaha bashakishwa kurusha abandi mu Rwanda. Icyo aba bose bahuriyeho ni ukuba bashakishwa ngo bahatwe ibibazo ku byaha by’ubwicanyi uretse umwe ukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa nk’uko amakuru BWIZA ikesha urubuga rwa RIB abivuga. 1. Charles Ndayisaba Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha Ndayisaba Charles. Arakekwaho icyaha cyo kwica Uwimana Boniface agahita acika. 2. Shumbusho Emmanuel Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha abitwa Shumbusho Emmanuel na Ndayisaba Charles. Barakekwaho icyaha cyo kwica Uwimana Boniface bagahita bacika. 3. Izabayo Théodore Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa IZABAYO Théodore. Arakekwaho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 10 agahita acika. Uyu n’undi yari yakubise yaje gupfa nyuma. 4. Rukundo Emmanuel Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Rukundo Emmanuel. Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.







2 Responses
Urutonde rw’abantu bashakishwa kurusha abandi mu Rwanda
Ibi ni sawa !
Kuko RIB nijya ishyira ahagaragara amafoto y’abashakishwa bazajya bafatwa ntakabuza!,
Urutonde rw’abantu bashakishwa kurusha abandi mu Rwanda
Ibi ni sawa !
Kuko RIB nijya ishyira ahagaragara amafoto y’abashakishwa bazajya bafatwa ntakabuza!,