Urutonde rw’abanyabyaha 10 barimo n’abicanyi ruharwa bahigwa bukware na FBI

Sangiza iyi nkuru

Aba bashinjwa ibyaha, bahigwa n’ibiro by’ubutasi bya Amerika FBI ( The Federal Bureau of Investigation ) ibyaha bashinjwa birimo n’ubwicanyi ndengakamere, bamwe bakaba baragiye biyicira n’imiryango.
10.Fidel Urbina:
Uyu mugabo w’imyaka 40 akomoka muri Mexico akaba yari umukanishi w’imodoka, mu 1998 yafashe ku ngufu umugore yari atwaye mu modoka aranamushimuta amujyana iwe.
10
Abikora hari hashize amezi 7 nabwo asambanyije umukobwa w’imyaka 7 arangije aranamwica umurambo utoragurwa mu kimodoka cyashaje aho yawujugunye, hashize imyaka 6 ashyizwe kuri uru rutonde rw’abashakishwa ndetse hanateganywa amafaranga $100,000 azahembwa uzamubona.
9.Eduardo Ravelo:
EduardoRavelo
Ku myaka 47, uyu nawe akomoka muri Mexico akaba yarashyizwe kuri uru rutonde ku bw’ibyaha ashinjwa by’ubwigomeke ndetse akaba yari n’umuyobozi w’ibyigomeke (Gangs) bikora ibikorwa by’ubwicany,urugomo,…bitangazwa ko uyu mugabo ashobora kuba yaribagishije isura n’agace k’imbere ku ntoki ze (agatera igikumwe).
8.Semion Mogilevich
Mogilevich-483x330
Ku myaka 69 y’amavuko, uyu ni umuyahudi unafite amaraso yo muri Ukraine, ni umuhanga akaba yari n’umuyobozi w’abayobozi, akaba ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi bwakorewe abantu benshi mu ibanga imirambo ikagenda itahurwa nyuma.
7.Glen Stewart Godwin:
Hh
Ku myaka 57 y’amavuko, uyu mugabo yashyizwe kuri uru rutonde kubera ibyaha ashinjwa birimo n’ubwicanyi ndengakamere, ibiyobyabwenge, urumogi,… afite amazina yiyise y’amahimbano agera kuri 7, mu mwaka w’1983 yarafunzwe nyuma y’imyaka 7 arafungurwa, yaje kongera gufungwa nyuma atoroka gereza.
6.Victor Manuel Gerena
victor
Ku myaka 57 y’amavuko, uyu mugabo ashinjwa ibyaha 4 birimo kwibisha imbunda akiba banki n’ibindi byaha, mu mwaka w’1984 yashyizwe ku rutonde rw’abantu 386 bashakishwaga nyuma akurwaho, uyu mugabo ashinjwa kuyobora ikipe y’abajura bibye kompani ishinzwe iby’umutekano muri USA biba amafaranga asaga miliyoni 7 za Amerika ahitwa i Hartford, hashyizweho miliyoni y’amadorali ku uzamubona akabimenyesha inzego z’umutekano.
5.Alexis Flores:
download
Ku myaka 40, uyu ashinjwa gushimuta, gufata ku ngufu ndetse no kwica, afite amazina 5 akoresha mu buryo bwo kwiyoberanya, mu mwaka wa 2000 yasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 5 muri Philadelphie.
4.Robert William Fisher:
will
Ku myaka 54, ni umunyamerika ushinjwa ibyaha by’ubwicanyi akaba ashinjwa kwica umugore n’abana be 2 muri Scottsdale mu mwaka wa 2001, kubera uburyo yashakishwaga yakoze ibishoboka byose hatangazwa inkuru y’uko yapfuye yiyahuye, nyuma yaho bimenyekana ko akiriho ahubwo yahinduye amazina.
3.Jason Derek Brown:
download (1)
Ku myaka 46 y’amavuko, yashyizwe ku rwego rwa 1 rw’abicanyi ndetse no kubukoreshamo intwaro, afite amazina 7 akoresha mu rwego rwo kwiyoberanya, uwamubona akabivuga agafatwa yahembwa amafaranga $200,000.
2.William Bradford Bishop, Jr.
WilliamBradfordBishop
Yahoze akora mu biro bya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, akaba ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi, mu mwaka wa 2014 nibwo yashyizwe ku rutonde akaba anashinjwa ibyaha birimo kwica abantu 5 bo mu muryango we, bikekwa ko yaba aba i Burayi cyangwa muri Amerika ariko akaba yarihinduye.
1.Yaser Abdel Said:
honor1n-1-web
Ku myaka 59 y’amavuko, uyu mugabo ukomoka muri Egypt ahigwa na FBI ku bw’ibyaha ashinjwa by’ubwicanyi, ku wa 4 ukuboza 2010 nibwo yashyizwe ku rutonde nyuma yo kwivugana abakobwa be 2.
Uretse aba bantu 10 bahigishwa uruhindu, Leta zunze ubumwe za Amerika zashyizeho amafaranga ahwanye na miliyoni 5 z’amadorali ya Amerika, azahembwa umuntu wese uzabasha gutanga amakuru y’ahabarizwa Abanyarwanda 8 bashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo ni 8 bagishakishwa barimo Felicien Kabuga, ushinjwa gutera inkunga umugambi wo gukora Jenoside, Protais Mpiranya, wari umuyobozi w’ umutwe w’ ingabo zarindaga Habyarimana n’ uwahoze ari Minisitiri w’ ingabo Augustin Bizimana.
bwiza.com
Abandi ni Fulgence Kayishema, Pheneas Munyarugarama, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati, na Charles Ryandikayo. Ladislas Ntaganzwa nawe wari uri kuri urutonde rw’aba banyarwanda we akaba yarafatiwe muri Congo mu Ukuboza 2015, ubu akaba yaragejejwe mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *