Urutonde rw’abayobozi 15 barimo n’abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi yahanaguyeho ibyaha bataburanye

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari abashinjwa kugira uruhare mu bibazo by’ubwicanyi ndetse n’umutekano muke mu gihugu cy’u Burundi, kuri ubu umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Burundi yakuyeho impapuro mpuzamahanga( Mandats d’arràªts internationaux) ) zasabaga itabwa muri yombi ry’abayobozi barimo n’abayoboye imitwe n’imiryango itavuga rumwe na Leta y’u Burundi.
Uru rutonde rwashyizwe hanze ku wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2016, rugaragaraho umuyobozi mukuru wa CNARED n’umuvugizi we, bamwe mu bayobozi b’amshyirahamwe itabogamiye kuri Leta, abahoze ari abanyamuryango ba CNDD FDD ariko bayigumuyeho kubera kutavuga rumwe kuri manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, abayobozi b’ibinyamakuru n’abandi bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

valentin
Valentin Bagorikunda

Valentin Bagorikunda, Umushinjacyaha mukuru akaba yandikiye komiseri mukuru wa Polisi, amusaba guhagarika izo mpapuro yahaye Polisi mpuzamahanga Interpol, zibata muri yombi, bose hamwe bakaba bari 34 aba 15 bakaba bakuweho icyaha bataburanye.
Izi mpapuro zasabaga guta muri yombo aba bayobozi bari bari ku rutonde, Leta y’u Burundi inasaba ko imanza zabo zacibwa, kuri ubu umushinjacyaha mukuru ntagaragaza impamvu yatumye bakurwaho icyaha bataburanye gusa akavuga ko icyo bari bakurikiranweho cyarangiye, nk’uko byatangajwe na RFI dukesha iyi nkuru.
Uru rutonde rugizwe n’abayobozi 15 bahanaguweho icyaha:
1.NKURUNZIZA Aimé, umudepite wanahoze ari umunyamuryango ukomeye muri CNDD FDD nawe warwanyaga manda ya 3 ya perezida Nkurunziza
2.NKURUNZIZA Justine ayoboye ishyirahamwe COSOME
3.BARAMPAMA Marine yigeze kuba icyegera cya kabiri cy’umukuru w’igihugu
4.BIREHA Audace
5.SEBUDANDI Christophe
6.NSABIYUMVA Evariste
7.KANYANGE Géneviève yahoze ayoboye abari n’abategarugori muri CNDD FDD
8.NDAYIZIGA Oscar yahoze ayoboye intara ya Muramvya (aherutse kwitaba Imana)
9.RUFYIKIRI Gervais yahoze ari icyegera cya kabiri cy’umukuru w’igihugu
10.NTAVYOHANYUMA Piyo yahoze ari umukuru w’inama nshingamategeko y’u Burundi
11.MABOBORI Catherine yahoze ari umuvugizi w’ibiro by’icyegera cya mbere cy’umukuru w’igihugu
12.NDAYISENGA Félix
13.CIMPAYE Pancrace, umuvugizi w’urunani CNARED
14.NYANGOMA Léonard, umukuru w’urunani CNARED
15.KABURAHE Antoine, umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru IWACU
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *