Mu mateka y’isi hagiye havugwa ubwicanyi butandukanye bukozwe n’abicanyi batandukanye babigize umwuga hakaba hakozwe urutonde rwabo ariko bikagaragara ko igitsinagabo,ari cyo kiganjemo cyane.
Abo bicanyi bagiye batabwa muri yombi bigoranye ndetse bikanafata igihe kirekire nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru therichest dukesha iyi nkuru
10.Dennis Radar
Mu myaka 17 uyu mugabo Dennis yahitanye nibura abantu 10 mu gace ka Kansas aho yicaga inzirakarengane abanje kubakorera iyicarubozo nyuma akanatangaza ku binyamakuru bitandukanye uko yabishe anabanje gufata ku ngufu igitsinagore.
Gusa nyuma yo gucengacenga Polisi, yaje gufatirwa mu rusengero rumwe ajyanwa mu butabera ari naho yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose.
9.Andrei Chikatilo

Andrei wavukiye mu gihugu cya Ukraine akaba yari azwi ku izina rya Rostov Ripper, akura ari umwicanyi aho yishe abana n’abagore 52 mu gihe cy’imyaka 12.
Chikatilo ngo bwa mbere yahitanye umwana w’umukobwa w’imyaka 9 yakomeje anoza imigambi ye y’ubwicanyi ariko bwibasiye abagore n’abana atibagiwe kubafata ku ngufu
Uyu mugabo akaba yaragiye afungwa bya hato na hato ariko akarekurwa bitewe no kubura ibimenyetso gusa mu 1990 yaje gutabwa muri yombi ashinjwa kwica abagera kuri 36, mu 1992 ashinjwa n’urukiko abagera 52.
8.Richard Trenton Chase
Richard Trenton wari uzwi nka “The Vampire of Sacremento” yiswe gutyo nyuma yo kwica abantu akananywa amaraso yabo. Atangira ubwicanyi yahereye ku nyamanswa akajya azirya ari nzima aza kwica abantu 6 mu kwezi kumwe ari nako yasambanyaga imwe mu mirambo y’abagore.
Chase yaje gufatwa mu 1979 nyuma yo kwica umuryago umwe , aza gukatirwa kwicishwa ibyuka bikaze ariko aza kwiyica mbere y’uko umunsi wo kumurangiza ugera.
7.Aileen Wuornos
Ku rutonde rw’abicanyi ruharwa habonekaho abagore bake ari naho uyu Aileen yagaragaye, uyu yaranzwe no kwigomeka kuri Leta ari nako atoteza benshi batandukanye. Yabyaye afite imyaka 15 y’amavuko byanavuzwe ko yakundanaga na musaza we bikomeye.
Nyuma yo kuba indaya abifashijwemo n’umugore w’inshuti ye akanamara imyaka yarabigize ubucuruzi , yaje kwica abagabo 7 avuga ko bashakaga kumubabaza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
6.Henry Lee Lucas
Henry Lee yabaye umwicanyi ruharwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yarishe abasaga 350 mu myaka 20 gusa, uko iminsi yashiraga niko abo yishe bagiye bamenyekana aho umubare nyirizina wageze kuri 600.
Uyu mugabo yaje gufungwa imyaka 10 nyuma yo kwica nyina ariko aza gufungurwa ariko ntibyatinze yagarukanyemo na bagenzi be, mu 2001 aza gupfiramo azize urw’ikirago.
5.Ed Gein
Ed Gein umubare w’abo yishe ntiwatuma yitirirwa kuba umwicanyi ruharwa dore ko yishe 2, ariko ibikorwa yakoze byonyine birenze ubwicanyi. Gein yabanaga n’umuvandimwe na Nyina, nyuma y’uko bapfuye yatangiye kujya ku mva zitandukanye agacukura imibiri y’abagore atekereza ko n’ayiteranya hari buvemo nyina.
Gein yaje kugenda anyanyagiza imibiri yose yataburuye mu mujyi wose, nyuma Polisi iza kumuta muri yombi ajyanwa mu bitaro byo mu mutwe aho byanzuwe ko agomba kumarayo ubuzima bwe bwose.
4.Gary Ridgway
Uyu Gary yishe abantu 71 hagati y’imyaka 8-10 abo yahitanye bwa mbere 5 babonetse mu mugezi “ Green River” yajyaga ahigisha indaya uruhindu akazita muri uwo mugezi. Uyu mugabo yagiye acika Polisi ariko nyuma aza gutabwa muri yombi mu mwaka 2001.
3.Ted Bundy
Ted yabaye umwicanyi ruharwa , nyuma yo kujijisha yigira nk’uwihaye Imana nyamara yajyaga aca inyuma akajya mu ngo z’abantu akabaca imitwe akayibika ikamubera urwibutso.
Yishe anashimuta abasaga 30 anabafata ku ngufu muri USA, yaje gufatwa 1979 akatirwa kwicishwa amashanyarazi mu 1989.
2.John Wayne Gacy
Gacy wari warahimbwe izina rya Killer Crown yakoze amabi atizibagirana mu mateka aho yishe abana 2 abasambanyije nyuma yaje gufungwa imyaka 10 ariko aza kurekurwa.
Yaje kuryoherwa n’ubuzima bwo hanze ya gereza atangira gutegura ibirori bitandukanye ariko akaba yateguye abicanyi bagenda bica bamwe mu bitabira ibyo birori, imirambo yabo ikamanikwa mu gisenge cy’inzu ye abandi bakajuguywa mu mugezi.ntibyamuhiriye kuko nawe yaje gukatirwa kwicwa nyuma yo kwica 33.
1.Jeffrey Dahmar
Ushingiye ku mateka, Dahmar ni we wabaye umwicanyi watinyitse muri USA, aho mu myaka 13 yishe abakobwa n’abagabo 17 abanje kubatobora imitwe bakiri bazima. Mu gihe babaga bashizemo umwuka yasambanyaga imirambo yabo akanarya bimwe mu bice byabo.
Yaje gutabwa muri yombi arakubitwa agirwa intere agera n’aho apfa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


