Hari abatekereza ko imibonano mpuzabitsina ikorwa mu buryo bumwe cyangwa se abantu ibanyura kimwe, oya, biterwa n’abayikora cyangwa se ubumenyi bafite burebana nayo.
Nyuma y’ubushakashatsi bwakoze, dore ibihugu 10 bifite abaturage baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina kurusha abandi ku Isi. Source, canalvie.com.
1.Ubusuwisi : Muri iki gihugu, uburaya buremewe, abakora uburaya baba bafite aho bakorera hazwi, mu mashuri kuva mu y’incuke ngo bahabwa amasomo arebana n’ubuzima bw’imyororokere.
Abaturage b’iki gihugu bitewe n’ubumenyi baba babifitemo bakaba banyurwa n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. 32% by’abaturage b’iki gihugu ngo bakorera imibonano ahantu rusange.
2.Esipanye: Iza ku mwanya wa kabiri, 80% by’abaturage b’iki gihugu bemeza ko banyurwa iyo bakora imibonano mpuzabitsina.
3.Ubutaliyani: Abaturage b’iki gihugu bazwiho kunywa inzoga z’amalikeli, bitangazwa ko umugore wo muri iki gihugu ubasha kunywa ibirahuri bibiri bya divayi abasha kuryoherwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kurusha utanywa na kimwe ku munsi.
Umubare munini w’abagabo n’abagore bakaba bemeza ko banyurwa mu gihe cy’akabariro.
4.Brésil : Abaturage b’iki gihugu bagira ubushake cyane bwo gukora imibonano mpuzabitsina, gukuramo inda ku bushake birahanirwa n’amategeko ndetse n’abatinganyi bahabwa akato.
Abakerarugendo benshi batemberera mu mijyi yo muri iki gihugu bagamije kubona ibyishimo baburiye iwabo kuko ngo banyurwa cyane mu gihe cy’imibonano.
5.Ubugereki : Inyigo zakozwe zigaragaza ko abagereki aribo baryoherwaga n’imibonano mpuzabitsina kurusha abandi ku isi kuva mu myaka ya za 165. Kugeza n’ubu inyigo zakozwe zikerekana ko 50% by’abagore, banyurwa iyo bakora imibonano.
6.Ubuholandi: Iki gihugu kigira porogaramu zijyanye n’igihe aho gukora imibonano mpuzabitsina bitangwa nk’isomo mu mashuri, iki gihugu kikaba gifite ahabugenewe ku mazi, aho abashaka kujya kwishimishiriza bambaye ubusa bajya, abakora uburaya bakabona abakiriya nta nkomyi, inzoga zikabona abakiriya ndetse ngo na bamukerarugendo bakaba basura iki gihugu ku bwinshi.
Kubera uburyo bahabwa uburenganzira mu kwishimisha, 20% by’abaturage bemeza ko ibyishimo byabo bya mbere babikura mu mibonano mpuzabitsina, gusa nubwo bimeze gutya, iki gihugu hamwe n’u Busuwisi bikaba biza mu bihugu bifite umubare muto w’abana bavuka.
7.Mexique : kuva mu mwaka wa 2008, iki gihugu gitegura imfashanyigisho zirebana n’imibonano mpuzabitsina ndetse n’ubuzima bw’imyororokere. Abaturage babiri b’iki gihugu muri batatu bemeza ko banyurwa mu gihe cy’imibonano.
8.Ubuhinde: Inyigo zakozwe zerekana ko abahinde banyurwa cyane mu gihe cy’imibonano ngo kabone n’ubwo abagabo b’iki gihugu bagira ibitsina bito, mu muco w’iki gihugu bakaba batananezwezwa no kubona abagore babo bakorana imibonano n’abandi bantu bo mu bindi bihugu.
9.Australie: Ntabwo ari mu buriri gusa bakorera imibonano, no mu mihanda irakorwa, 75% by’abaturage batangaza ko bakorera imibonano mpuzabitsina mu modoka. Iki gihugu kiza ku isonga mu kugira abaturage bakunda kandi bakanakora imibonano mpuzabitsina cyane kurusha abandi ku isi kandi bakananyurwa.
10.Nigeria : Iki gihugu kizwiho kugira indaya nyinshi cyane ndetse ziba zifite n’inzu zizwi ko zikoreramo uburaya. Abaturage bo muri Nigeria ngo baza ku isonga ku Isi kuba bamara igihe kirekire bakora imibonano aho ngo ifata byibura nk’iminota 25.
60% ngo bazwiho guca inyuma abagabo babo, guharika bikaba ari ibintu bisanzwe. Iki gihugu cyo muri Afurika kikaba kiri ku mwanya wa 10 mu kugira abaturage banyurwa mu gihe cy’imibonano.
Kunyurwa mu gihe cy’imibonano icyo bivuze ni uko abayikora bayikora bafitanye urukundo, umwe yishimiye undi kandi bikarangira buri wese [umugabo & umugore] ageze ku ndundunduro y’ibyishimo cyangwa arangije.


