Urutonde rw’ibyamamare 10 byishwe na VIH/SIDA

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hashize imyaka itari mike icyorezo cya SIDA kivumbuwe cyagiye cyararika imbaga y’abantu batandukanye harimo ibyamamare byagiye bibica bigacika kuri iyi si ya Rurema.
10.Licky Wilson
A
Licky Wilson wakomokaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavutse ku italiki 19 Werurwe 1953 apfa ku 12 Ukwakira 1985 akaba yari umunyamuziki wari waraminuje kuri Gitari.
Mu gihe itsinda yaririmbagamo rya B52 ryajyaga gushyira hanze umuzingo wa 3 w’indirimbo zabo mu 1983, nibwo byamenyekanye ko uyu mugabo yanduye agakoko gatera SIDA nyuma y’imyaka 2 gusa ahita yitaba Imana ku myaka 32 y’amavuko.
9.Gia Carangi
B
Carangi wakomokaga muri Amerika yavutse ku itariki 29 Mutarama 1960 apfa kuri 18 Ugushyingo 1986, akaba yari umunyamideli wari warabigize umwuga.Nyuma yo kuzahazwa n’ibiyobyabwenge agakurizamo n’indwara y’ibihaha akajyanwa mu bitaro, abaganga bemeje ko yari yarananduye SIDA aza gupfa ku myaka 26.
8.Pedro Pablo Zamora
C
Pedro yavutse taliki 29 Gashyantare 1972, yitaba Imana 11 Ugushyingo 1994,bikaba bivugwa ko yari umutinganyi weruye, yamenyekanye ubwo yakoraga kuri MTV’s nyuma y’uko ajya mu rukundo na mugenzi we Sean Sasser, uwahoze ari Perezida wa USA Bill Clinton yatangaje ku mugaragaro ko yazize VIH/SIDA ku myaka 44
7.Rock Hudson
D1
Hudson yavutse Taliki 17 Ugushyingo 1925 akaba yari umukinnyi wa Cinema, yaje kugira ikibazo cy’umutima biba ngombwa ko bawubaga, abaganga batangaza ko yanduye SIDA nyuma yaje gupfa taliki 2 Ukwakira 1985 nyuma y’umwaka abazwe.
6.Brad Davis
E
Uyu Davis yavutse taliki 6 Ugushyingo 1949 avukira muri USA(Florida) akaba yari icyamamare mu gukina Cinema harimo filme yamenyekaniyeho nka Midnight Express n’izindi, nyuma yo kugandagurwa n’uburwayi akajyanwa mu bitaro abaganga bemeje ko yamaze kwandura VIH ahagana mu 1985.
Davis we ngo yabanje kubigira ubwiru, mbere gato y’urupfu rwe yaje kwandika ko yari yarahishe uburwayi bwe mu rwego rwo kugirango abanze yite ku muryango we udahungabanye, n’ubwo uyu mugabo yari yaranduye ako gakoko, ntibyamubuzaga gufata ikiyobyabwenge cya Narcotic biza kumuzahaza ajyanwa mu bitaro n’umuryango we, ari naho yaje kugwa Taliki 8 Nzeri 1991.
5.Timothy Patrick Murphy
F
Timothy yavutse Taliki 3 Ugushyingo 1959 akaba yari umukinnyi wa Cinema aza gupfa nyuma y’imyaka 29 nibwo yahitanwe na HIV/SIDA bikaba byaravuzwe ko yaryamanaga n’abo bahuje igitsina n’abo batagihuje, byahwihwishijwe ko yaba yarandujwe na Brad Davis nawe wahitanwe na SIDA. Patrick yapfuye 6 Ukuboza 1988.
4.EAZY E
G
Eric Lynn wamenyekanye nka Eazy E yari umu Rapper mwiza,abafana be bakaba baramwitaga se w’Imana y’Abaraperi, yavutse Taliki 7 Nzeri 1963 apfa 26 Werurwe 1995, nyuma yo kurwara Asthma yajyanwe ku bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center, nyuma gato bitangazwa ko yanduye VIH/SIDA. Uyu mugabo ngo mu gihe yari akiri mu bugimbi yaryamanye n’abakobwa batagira ingano ari naho yakuye ubwo burwayi.
3.Keith Haring
H
Yavutse Taliki 4 Gicuransi 1958 apfa 16 Gashyantare 1990, iby’urupfu rwe byagoye benshi kumenya icyaruteye ariko abaganga baza kubitangaza ko yazize SIDA, gupfa kwe kwatumye umuhanzikazi Madona afata iya mbere akora ibitaramo amafaranga avuyemo ayafashisha abafite ubwandu bwa SIDA
2.Arthur Ash
I
Iki cyamamare cyamenyekanye mu mukino wa Tennis, yavutse taliki 10 Nyakanga 1943 niwe mukinnyi rukumbi w’umwirabura wahagarariye irushanwa rya US Davis Cup kandi, ninawe mwirabura watsindiye igihembo cya Wimbledon US Open.
Nyuma yo kumenya ko yanduye SIDA yashinze ikigo gishinzwe kurwanya SIDA anashyiraho itsinda ryari rishinzwe kwigisha kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye. Taliki 6 Gashyantare 1993 nibwo yapfuye aguye mu bitaro (New York Hospital).
1.Magic Johnson
j
N’ubwo ku mutwe w’inkuru bitangazwa ko uru rutonde rugizwe n’abahitanwe na SIDA, uyu aza kuri uru rut0nde ariko we ntabwo yahitanwe nayo, Earvin Magic Johnson yavutse taliki 14 Kanama 1959 akaba yaramamaye ku mukino wa Basketball aho yakiniraga National Basketball Associatin (NBA) kuri uru rutonde niwe wenyine ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ukiri muzima.
Nyuma yo kumenya ko yanduye yahise ashinga umuryango ushinzwe kurandura VIH/SIDA, akaba yari ashinzwe ubuvugizi bw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA muri United Nation’s World Day Conference 1999 . Yivugiye ku mugaragaro ko yari yaragizwe imbata y’ibiyobyabwenge kandi akaba yari n’umutinganyi.
Kugeza iki gihe VIH /SIDA ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo, mu gihe benshi batavuga rumwe ku nkomoko yayo,ariko bikaba bizwi neza ko ikimenyekana yabanje gukwirakwira mu Burasirazuba bwa Asia
Iyi ndwara imaze koreka imbaga kuva yamenyekana kandi kugeza ubu ikaba igikomeje kubamara, ariko ibigo bimwe na bimwe bigenda bikomeza kwigisha abatuye isi ingabo ibafasha kurinda ubuzima bwabo ” Kwirinda, Ubudahemuka n’agakingirizo”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *