Iyi mijyi igaragara mu bihugu bitandukanye byo ku isi, by’umwihariko harimo n’ibizwi nk’ibikize ku isi ndetse benshi usanga bifuza kujya guturamo.
10.Port au Prince (Haiti)

Uyu mujyi niwo uza ku isonga mu mijyi igaragaramo umwanda cyane, abaturage batuye muri uyu mujyi bamena toni ibihumbi 5 buri munsi ariko uyorwa ukajyanwa kumenwa ahabugenewe uhwanye na 7%.
9.Mexico City (Mexique)

Uyu mujyi ni umwe mu mijyi yo muri Amerika ikomeye ndetse inakorerwamo ubucuruzi bukomeye, uyu mujyi ugaragaramo umwanda cyane cyane ibyotsi buhumanya ikirere, utuwe n’abaturage miliyoni 22, buri mwaka ngo umwanda uhitana ubuzima bw’abaturage ibihumbi.
8.Addis Ababa (Ethipia)

Ni umujyi wo muri Afurika utuwe n’abasaga miliyoni 4 z’abaturage, muri uyu mujyi ngo usanga abaturage benshi batagira ubwiherero (toilette) bakituma/bakihagarika hirya no hino hagenewe ibidukikije, amase y’inyamaswa zikorera imizogo ngo aba anyanyagiye mu mihanda,…
Umwanda unyanyagizwa ahabonetse hose muri uyu mujyi ngo niyo ntandaro y’indwara za hato na hato zikunze guhitana abana bakiri bato muri iki gihugu.
7.Mumbai (India)

Iri zina waryiswe ahayinga mu 1995, ni umujyi utuwe n’abasaga miliyoni 19, ni umujyi utuwemo n’abantu benshi kandi bakennye banatuye mu kajagari, amazi ni ikibazo n’abonetse akaba adasukuye, umwanda muri uyu mujyi urarahirirwa.
6.Baghdad (Irak)

Ni umujyi uturiye umugezi wa Tigris, utuwe n’abasaga miliyoni 10, kubera ibibazo by’intambara byugarije iki gihugu, kubona amazi meza ni ikibazo ndetse n’izindi serivisi zigenewe abaturage ntiziboneka kubera intambara, umwanda muri uyu mujyi wa Baghdah ni icyorezo, imfu zihaboneka zitewe nawo ziyongera umunsi ku munsi.
5.New Delhi (India)

Ni umujyi washinzwe n’Abongereza mu 1911, ubu utuwe n’abaturage basaga miliyoni 17, ikibazo gikomeye gikunze no kugora ba mukerarugendo ni amacumbi, ngo umwanda uba unagaragara muri hotel.
4.Moscow (Russia)

Ni umujyi munini mu Burusiya, utuwe n’abasaga miliyoni 13, kubera inganda nyinshi zikorera muri uyu mujyi ngo ibyuka byanduza ikirere bizamuka ku bwinshi, uyu niwo mujyi wonyine w’Iburayo ugaragara kuri uru rutonde .
3.Lome (Togo)

Umwanda muri uyu mujyi ngo ni ikibazo ku buzima bwabawutuye, kubona amazi ni ingorabahizi ku buryo Leta yanashyizeho ingamba zo guhangana n’imfu za hato na hato z’abana bavukana indwara zituruka ku kubura amazi meza.Abaturage benshi banywa amazi bavoma mu masooko kandi nayo atobamye.
2.Luanda (Angola)

Uyu mujyi usanzwe uza no ku rutonde rw’imijyi yo ku isi ihenze cyane, indwara ya Cholera ni iya mbere ihitana umubare munini w’abaturage, ibyo byose bikaba biterwa n’amazi abaturage banywa adasukuye.
1.Port Harcourt(Nigeria)

Uyu mujyi utuwe n’abaturage bake cyane basaga miliyoni 1.5 kubera umwanda uhaba, abaturage banywa amazi y’ibidobogo, kompani zikorera muri uyu mujyi zijugunya imyanda mu mugezi wa Aba, uyu mwanda unagaragara cyane ku kibuga cy’indege ku buryo n’abagenzi bahagera bakajya kuhava bahinubye kubera serivisi mbi zivanze n’umwanda uhaboneka.
Src: exploredia.com
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


