Urutonde rwa ba maneko 10 kabuhariwe mu mateka y’ubutasi

Sangiza iyi nkuru

Ba maneko (intasi) cyangwa abantu usanga bitwa ko ari ba maneko buruhande runaka nyamara banekera urundi bita mu Cyongereza Double Agents, ni abantu bamaze kumenyerwa cyane ahanini bitewe nibitabo cyangwa filimi bibakorwaho, ariko se Maneko mu byukuri ni muntu ki? Ikidashidikanwaho nuko akazi kaba bantu ari akazi kagoranye, gateye amatsiko kandi kateza ibyago ugakora isaha iyo ari yo yose. Aba bantu baba bafitiye akamaro ntagereranywa ibihugu biba bihanganye nubwo bamwe bakorera amafaranga mu gihe abandi bakoreshwa no kwitangira ibihugu byabo kandi bose bitwa intwari cyangwa abantu babi icya rimwe. Dore urutonde rwa ba maneko 10 bindashyikirwa babayeho mu mateka yIsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

10.Isabella Boyd
Belle Boyd

Isabella Boyd wamenyekanye cyane nka Belle Boyd, yari intasi yingabo zishyize hamwe mu Ntambara hagati yabaturage muri Amerika izwi nka American Civil War. Uyu mugore yafashe hotel ya se ayihindura ahantu hategurirwaga ibikorwa bya gisirikare kandi akomeza gukorera uru ruhande kugeza ubwo umugabo we yamuvagamo atabwa muri yombi mu 1862 amara ukwezi afunze. Nyuma yo kurekurwa, yerekeje mu Bwongereza ahoy amaze igihe gito mbere yo gusubira muri Amerika aho yapfiriye mu 1900.

09.Nathan Hale
nathan hale hanging

Nicuza gusa kuba mfite ubuzima bumwe bwo guheba kubera igihugu cyanjye , aya ni amagambo yamamaye cyane yigeze kuvugwa na Nathan Hale, wamenyekanye nka maneko wa mbere wUmunyamaerika, mbere yuko yicwa. Hale yari captain mu gisirikare cyishyize hamwe cyarwanyaga ubukoloni bwAbongereza mu Ntambara yImpinduramatwara yo muri Amerika (American Revolutionary war). Bivugwa ko yagiye gutata yigize umwarimu ariko akaza gufatwa nigisirikare cyAbongereza cyasanze ahamwa nicyaha cyubutasi akatirwa igihano cyurupfu yicwa amanitswe. Icyo gihe ngo akaba yari afite imyaka 21 yonyine yamavuko.

08.Dusan Popov

Dušan Popov with his wife Janine
Popov n’umugore we

Benshi na nubu bizera ko Popov ari we umuhanga mu gutegura filimi, Ian Fleming, yagendeyeho ahimba James Bond. Popov wavukiye muri Serbia, yakoreye ikigo cyubutasi cyAbongereza MI16 mu Ntambara ya Kabiri yIsi. Bivugwa ko Popov yahaye FBI amakuru yuko Abayapani biteguraga gutera icyambu cya Pearl Harbor ariko ikabyirengagiza. Iyi ntasi yaje gupfa mu 1968.

07.Klaus Fuchs
Klaus Fuchs

Fuchs yavukiye mu Budage, ariko amenyekana cyane nyuma yo guha Repubulika Zunze Ubumwe zAbasoviyeti ikitwaga Manhattan Project. Uyu ukaba wari umushinga wubushakashatsi wariho muri iyi ntambara waje no gukorerwamo intwaro za kirimbuzi za mbere. Bivugwa ko yabanje gukora nAbongereza mu mushinga wo gucura bombe atomique, ariko nyuma akaza kwiyunga kuri Manhattan Project nkintasi. Mu 1950 yatawe muri yombi arakatirwa, nyuma aza guha amakuru yingenzi inzego zubutasi zAbongereza.

06.Mata Hari
Mata Hari

Uyu mugore ni umwe mu ntasi zamenyekanye mu mateka, aho yari umubyinnyi windirimbo zakahebwe ndetse ari nindaya yo ku rwego rwo hejuru muri Paris. Uyu mugore bamwe bamufata nkumwamikazi wa za maneko. Yavukiye mu Buholandi nka Margaretha Geertruida Zelle Macleod. Bivugwa ko gukunda guhora mu nkiko byatumye abona amakuru menshi yingenzi. Mu 1917, inzego zubutasi zAbafaransa zaje kumenya ko ari intasi yAbadage mu Ntambara ya Mbere yisi bitewe nubutumwa yohereje burafatwa, ahita atabwa muri yombi aricwa.

05.The Rosenbergs

Julius na Ethel Rosenberg nabo baramenyekanye cyane mu mateka yubutasi. Bari Abanyamerika bAbakomunisiti bakoreraga Urwego rwubutasi rwAbarusiya ruzwi nka KGB. Bamenyekanye kubera guha amabanga yicurwa ryintwaro za kirimbuzi Abarusiya.
Julius and Ethel Rosenberg

Julius yatangiye gukorera KGB mu 1942 aza kuba umwe mu ntasi zayo nkuru ndetse yinjiza muri KGB abandi izindi ntasi nyinshi. Yahaye KGB amakuru ku ikorwa ryindege ndetse nicurwa ryintwaro za kirimbuzi afatanyije numugore we ndetse na muramu we wari sergent mu ngabo za Amerika witwa David Greenglass. Kera kabaye, Greenglass yaje kwemera ko yari intasi yAbarusiya biza gutuma na muramu we ndetse na mushiki we bafatwa bicwa mu 1953.

04.Aldrich Ames
Aldrich Ames

Aldrich Ames yari umukozi wa CIA ariko ari nintasi ya Repubulika Zunze Ubumwe zAbasoviyeti mu Ntambara yUbutita. Bivugwa ko uyu yegereye KGB akayisaba akazi ashaka amafaranga yaburaga kubera ubuzima yabagaho. Uyu rero yahaye KGB amazina yintasi za CIA zoherejwe mu Burusiya zigera mu 100, CIA iza kugira gutya ibura irengero ryabo ariko imenya ko byagizwemo uruhare na Aldrich atabwa muri yombi akatirwa igifungo cya burundu.

03.The Cambridge Five
0793082af96a0536621a9e6a6e634599

The Cambridge Five ryari itsinda ryintasi zAbasoviyeti bakoraga mu nzego zubutasi zAbongereza mu Ntambara ya kabiri yIsi. Iri zina iri tsinda rikaba ryararikuye ku kuba abari barigize bari barize muri Cambridge. Uwamenyekanye cyane muri iri tsinda ni uwitwa Kim Philby wahaye Abasoviyeti amakuru arambuye yerekeranye nab a maneko bAbanyamerika nAbongereza bituma benshi muri bo bicwa. Abandi bari bagize aka gatsiko ni Donald Duart Maclean, Guy Burgess na Anthony Blunt. Uwa nyuma we ngo ntiyigeze amenyekana.

02.Sydney Reilly

sidney reilly 1
Sidney Reilly

Uyu wamenyekanye nka Ace of Spies, ubundi amazina ye yiswe avuka ni Sigmund Georgievich Rosenblum wavukiye mu Burusiya. Yakoreye ibihugu bitandukanye nka maneko, ariko akaba yaramamaye cyane kubera umugambi yigeze gucura wo gushaka kwica Lenin wayoboraga Repubulika Zunze Ubumwe zAbasoviyete. Nubwo uyu mugambi wapfubye, yabashije gucika mu buhanga budasanzwe. Aya mahirwe ntiyayagumanye ariko ubwo yageragezaga guhirika guverinoma yAbasoviyeti mu 1925 akaza gufatwa agahita yicwa. Kimwe na Popov, hari abakeka ko ari we wahereweho hahimbwa James Bond wamamaye nkintasi yumuhanga yUmwongereza muri za filimi nibitabo bitandukanye.

01.Richard Sorge
Richard Sorge

Uyu avugwaho kuba ari we ntasi yamamaye kurusha izindi mu mateka yubutasi. Sorge yabaye intasi yAbasoviyeti mu Ntambara ya Kabiri yIsi, aho yatangiye ubutasi mu 1920 akagira u Buyapani ikibuga cye cyo gukiniramo. Yaje kumenya imigambi Abadage nAbayapani bari bafitiye Abasoviyeti arayibabwira, aza gufatwa nAbayapani mu 1941 aricwa. Mu 1964. Repubulika Zunze Ubumwe zAbasoviyeti zamuhaye umudari wishimwe nkIntwari zagize.
 
Source: Wonderlist
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *