Imikino y’igikombe cy’Isi 2018, izatangira ku wa Kane tariki ya 14 Kamena 2018, mu Burusiya. Mu kuyitegura neza, hateganyijwe sitade 12 zizakinirwaho imikino yose, kuva itangiye kugeza irangiye.
Reba amafoto yazo n’abo zakira:
1. Sitade ya Luzhniki
Ni sitade nini cyane, yubatswe mu 1956 mu gace ka Khamovniki gaherereye i Moscow, yakira abantu 81,006. Niyo nini mu zizakinirwaho iyi mikino, ndetse ikaba ari nayo izakinirwaho umukino wanyuma, ikanatangirwamo igikombe.
Â
2.Sitade ya Saint Petersburg
Ni sitade ikinirwaho n’ikipe ya ‘Zenit Saint Petersburg’ yakira abantu 64,287.
3.Sitade ya Samara Arena
Ni sitade yakira abantu 44,918
4.Sitade ya Mordovia Arena
Ni Sitade yakira abantu 44, 412
5.Sitade  Volgograd Arena
Ni Sitade yakira abantu 45 568, ikinirwaho n’ikipe ya Rotor Volgograd
6.Sitade ya Rostov Arena
Ikinirwaho n’ikipe ya Rostov, yakira abantu ibihumbi 45.
7. Sitade ya Nizhny Novgorod
Ni sitade yakira abantu 44, 899
8. Sitade ya Sitade ya Spartak
Ni sitade ikinirwaho n’ikipe ya Spartak MoscowIyi, yakira abantu 45,360
9. Sitade ya Kaliningrad
Ni sitade yakira abantu 35, 212, ikinirwaho n’ikipe ya FC Baltika Kaliningrad
10. Sitade ya Fisht
Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 47,659, yubatse mu Mujyi wa Sochi
11. Sitade ya Kazan Arena
Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,379 yatashwe mu 2013
12. Sitade ya Ekaterinburg Arena
Iyi niyo sitade nto mu zizakinirwaho, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 35,000
Imikino y’igikombe cy’Isi izatangira ku wa 14 Kamena irangire ku wa 15 Nyakanga 2018, izitabirwa n’amakipe 32 y’ibihugu agabanyije mu matsinda 8.














