Urwanda rwivanye mu bihugu bihatanira kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 8 Werurwe, FERWAFA (Federation Rwandaise de Football Association) yatangaje ko u Rwanda rwikuye mu bihugu bishaka kuzakira igikombe k’isi cy’abatarengeje imyaka 17, kizaba mu 2019.
“Biragoye kuba twaba twarujuje ibisabwa mbere y’uko irushanwa ritangira kuko hasigaye igihe gito. Ni yo mpamvu twivanye mu bahatana.” Nzamwita Vincent, umuyobozi wa FERWAFA.
Nzamwita kandi yavuze ko ari umwanzuro bafashe hamwe n’abafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru ndetse avuga ko u Rwanda rwazakira n’andi marushanwa uretse imikino y’igikombe k’isi, ati “Tuzaba twakira indi mikino mu gihe kizaza.”
Kuba FIFA itaraza gukora igenzura ryagombaga kuba muri Gashyantare biri mu byatumye FERWAFA ifata uyu mwanzuro ngo kubera ko byagombaga kubafasha kumenya aho bagomba gukosora n’icyo bagomba kongera ku byo bagezeho mu bijyanye n’ibikorwaremezo mu mupira w’amaguru.
FERWAFA yari yoherereje urutonde rw’ibibuga bizakinirwaho bigera kuri bitandatu harimo: Stade Amahoro, Stade ya Kigali, Stade Umuganda, Stade ya Muhanga, Stade Huye n’iya Bugesera yagombaga kubakwa.
Mu kwezi k’Ugushyingo, umwaka ushize ni ho u Rwanda rwohereje ubusabe bwo kuzakira iyi mikino y’igikombe k’isi kizatangira mu kwezi kwa Munani, 2019.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *