Urwego rw’amagereza rwanze gufunga Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe amagereza rwanze kubahiriza icyemezo cy’urukiko cyo gufunga Jacob Zuma wayoboye iki gihugu, kuko ngo haba harimo akarengane.

Tariki ya 21 Ugushyingo 2022 ni bwo urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko Zuma agomba gusubira muri gereza, akarangiza igifungo cy’amezi 15 yakatiwe n’urukiko rushinzwe kurinda Itegekonshinga muri Kamena 2021.

Ni mu gihe Zuma yari amaze ukwezi atangaje ko yarangije igifungo, kuko ubwo yafungurwaga n’uwari umuyobozi w’urwego rushinzwe amagereza amaze amezi abiri muri gereza, ngo yari azi ko yakomeje gufungishwa ijisho.

Nk’uko BBC yabitangaje kuri uyu wa 24 Ugushyingo, urwego rushinzwe amagereza rwatangaje ko rwashishoje, rusanga rudakwiye kubahiriza icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga. Ruti: “Nyuma yo gusesengurana ubushishozi iki gifungo, urwego rushinzwe igorora rwizera ko urundi rukiko rushobora gufata ikindi cyemezo.”

Zuma arazira kuba yaranze kwitaba ubugenzacyaha bwamukoragaho iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo akekwaho gukora ubwo yayoboraga Afurika y’Epfo. Yafunguwe kubera uburwayi yari afite atashoboraga kuvurirwa muri gereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *