Joriji wigiraga batisimu yagiye ku bazwa ngo padiri arebe ko yumvise ibyo ivanjili na Kiliziya bamubwira. Padiri ati ese Nyina wa Yezu yitwa nde? Ati ariko se ndaba ntazi nyoko uri umunyarwanda mwene wacu nkamenya nyina wa yezu w’umuzungu?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Padiri ntiyacika intege ati :”ese Yezu azagaruka?” joriji ati ”padi, niba ibyo watubwiye bamukoreye aribyo, agarutse yaba ashaka kwiyahura”.
Barakomeza, akomeza gusubiza neza rwose, padiri ati ariko nku’ubu ahantu heza wumva wagera ukanezerwa ni hehe? Undi ati, padi, “uwanshyira mu kabindi kuzuye ubuki, nareba hasi ngasoma, nareba hejuru ngasoma, nahindukira ngasoma, rwose nanezerwa”.
Padiri wari witeze yuko avuga yuko yajya mu ijuru, aba arumiwe, ati genda uzaze ubatizwe. Ati ariko ubundi muzitwa bande? Undi ati: ” jyewe nzitwa Yozefu, umugore Bikira Mariya, umwana yitwe Yezu. hahahah nawe isekere ubuzima ni buto!!
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



2 Responses
Urwenya: Joriji bamubajije ko Yesu azagaruka, asubiza agira ati: “Agarutse yaba ashaka kwiyahura”
MUGEMUSHYIRAHOINKURUBURIMUNSI
Urwenya: Joriji bamubajije ko Yesu azagaruka, asubiza agira ati: “Agarutse yaba ashaka kwiyahura”
MUGEMUSHYIRAHOINKURUBURIMUNSI