Urwenya: Umukobwa abahungu baramubwiye ngo niyurire igiti

Sangiza iyi nkuru

1.Umukobwa  yabwiye nyina ngo abahungu bambwiye ngo nurire igiti, nyina ati reka reka ubwo bashakaga kukurebera ikariso. Umukobwa ati nanjye nari nabiketse ngiye kurira mbanza nyikuramo.

2. Umusore  yajyanye umukunzi we i wabo kumwerekana, igihe bari ku meza bafata amafunguro ise wumuhungu yongorera umwana we ati:”niko sha uyu mukobwa ureba imirari akaba atagira amenyo wamukundiye iki”?
Umusore abwira se ati:”papa nushaka uvuge cyane ntanumva”.

3. Umujura  yagiye mu rugo rurimo umusazi yiba television ariruka. Wa  musazi amwirukaho barirukaaaaaaa amugezeho umujura ati mbabarira weeeeee umusazi ati akira telecomande waruyibagiwe.

4. Mu ishuli  babajije Manzi bati: “urumva wifuza kuzaba iki?Ati: nshaka kuzaba umucuruzi ukomeye, nkajya mpora za Nairobi na Dubai kandi nkazajya nkorera vacances muri Carayibe na Pacifique”,Mwalimu ati ndumva ufite inzozi nziza, abaza Pamela ati wowe uzaba iki? Susuri ati:”nzaba umugore wa Manzi”! Hahahahahhhhhh

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *