Jessica Hayes yaguze ikanzu y’abageni , agatimba n’impeta. Ariko yagiye mu kiliziya nta mugabo bari bahagararanye, ahubwo we yavuze ko ashatse kubakana na Yezu Kristu.
Hayes w’imyaka 41 umaze imyaka 18 ari umwalimu, yavuze ko yafashe icyemezo ubwo yari amaze kurenza imyaka 36 muri 2013, ni isugi yihebeye Imana – umuhamagaro ukunzwe gusangwa mu bagore muri Kiliziya Gatolika, baba bifuza kwitanga nk’abageni ku Mana. Muri uyu muhango uwitanze kuba umugeni wa Yesu aba yambaye ikanzu y’ umweru iranga abageni akanambikwa impeta nk’ ikimenyetso cy’uko ari umugeni wa Yesu.

Muri Kiliziya Gatolika, abakobwa b’isugi bihebeye Imana ntibazwi cyane kubera ko uyu muhamagaro wemejwe mu myaka 50 ishize.
Nkuko BBC ibitangaza nuko mu birori byo kwihebera Imana, uwitanze yemera kumara ubuzima bwe bwose adakoze imibonano mpuzabitsina, akemera kutazajya mu migenderanire ituma akora amabanga y’abashakanye. Abo bagore barambara n’impeta mu kwerekana ko ari abagore cyangwa se abakunzi ba Yezu Kristu.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inkuru zindi wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Madamu Hayes avuga ati: “Hari abambaza bati: “Nibyo urarongowe?” , ati “Nkunda guca kubasubiza ko ndi ndicyo kimwe nk’umubikira, ko nihaye Imana wese ariko ko mba hanze.”
Uyu mugore akomeza avuga ko nubwo yari afite ibindi akora nubundi yari afite intego yo kurongorwa na Kirisito akiha Imana, ngo kuko kugirana imibanire n’Imana nk’umugore wayo biratandukanye no kugendana nayo uyikunda cyangwa uyisenga.



