Kuri uyu wa Kane, Igisirikare cyo ku butaka cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko cyasezereye abamarine 103 bazira ko banze gufata urukingo rwa COVID, icyemezo gishobora kugera ku basirikare 30,000 bataremera kwikingiza nubwo babonye amahirwe menshi yo kubikora mu gihe ntarengwa cyo gukingirwa cyatambutse.
Mu mpera za Kanama, Minisitiri w’ingabo, Lloyd Austin yatangaje itegeko ryo kwikingiza COVID ku basirikare bose bo muri Amerika.
Nyuma gato Austin atangaje ko urukingo rwa COVID ari itegeko, serivisi za gisirikare zahise zishyiraho itariki ntarengwa kandi zihanangiriza abakozi bazo ko bashobora kwirukanwa keretse bemeye kwikingiza, ibyo bikaba bihuye n’imyumvire ya Pentagon ivuga ko guhitamo gukomeza kutikingiza ari ukurenga ku itegeko ryemejwe na Austin.
Mugihe ijanisha ryabakozi bakingiwe bakora muri buri serivisi za gisirikare rigeze kuri 95% cyangwa barenga, umubare w’abakozi (abasirikare) badakingiwe ugera ku 30.000 nk’uko iyi nkuru dukesha ABCNews ivuga.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ingabo zirwanira mu kirere zabaye iza mbere mu gutangaza ko abasirikare 27 basezerewe mu kazi kubera kwanga kwikingiza.
Imibare iheruka gutangwa n’ingabo zirwanira mu kirere n’ingabo zirwanira mu mazi, igaragaza ko abasirikare bo mu kirere 7.365 n’abo mu mazi 5.472 batarikingiza, byaba bitewe no kwanga urukingo burundu cyangwa bategereje kuzuza ibisabwa kugira babone urukingo, ndetse n’impamvu z’uburwayi cyangwa idini.
Ku wa kane, Igisirikare cyo ku butaka cyavuze ko 95% by’ingabo zacyo zigera ku 182.500 bakiriye nibura urukingo rumwe rwa COVID, umubare muto cyane mu nzego za gisirikare. Igisirikare cyo ku butaka kandi cyemeje ko abantu 1007 basonerwa ku mpamvu z’ubuvuzi mu gihe kigisuzuma ubusabe 2,863 mu bugera ku 3,144 bwasabye gusonerwa kubera idini.


