Abagize agatsiko k’abagizi ba nabi b’Abalatino kitwa MS-13 perezida Donald Trump yiyemeje kurandura, baravugwaho kwica umuntu bakamuca umutwe ndetse bakamukuramo umutima mbere yo kumushyingura muri parike iherereye hafi ya US Capital nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu.
Uyu muntu wishwe hatatangajwe imyirondoro ye, biravugwa ko yatewe ibyuma inshuro zisaga 100 ubwo yari mu gace Wheaton, muri Maryland usohotse gato muri Washington DC nk’uko itangazao ry’igipolisi cya Montgomery rivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hagati aho, abayobozi bataye muri yombi umusore w’imyaka 19 witwa Miguel Angel Lopez-Abrego ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwo hejuru.
Inyandiko zimushinja ibyaha zabonwe n’ikinyamakuru Montgomery Community Media zivuga ko nyakwigendera yaciwe umutwe ndetse yakuwemo n’umutima mu gitero ngo cyateguwe ibyumweru byinshi kandi cyagizwemo uruhare n’abantu bagera mu 10.
Uyu mutwe wa MS-13 cyangwa Mara Salvatrucha, bivugwa ko waba ugizwe n’abanyamuryango bagera mu 10,000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mutwe ukaba ukora nk’umutaka uhuriyemo indi mitwe mu rurimo rw’Icyesipanyolo bita “Clicas”, aho usanga imwe muri iyi iba igizwe n’abantu benshi kurusha indi ndetse ugasanga inarushanya ubugome n’ubugizi bwa nabi.
Bivugwa ko udutsiko twinshi tw’abagizi ba nabi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dukomora umurage mu bihugu bya El Salvador, Honduras, cyangwa Guatemala, ugasanga abagize utu dutsiko benshi ari abimukira kurusha Abanyamerika. Abenshi ariko ngo bavukiye muri iki gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


