USA: Habonetse umurambo w’Umunyarwanda wari waraburiwe irengero

Sangiza iyi nkuru

Umurambo w’umusore w’Umunyarwanda witwa Munyensanga Evariste wari umaze iminsi aburiwe irengero aburiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watoraguwe ku nkombe za Cape Elisabeth muri iki cyumweru ariko habanza kubaho kuyoberwa uwo ari we ndetse bamwe banamwitiranya n’umuzungu kubera ukuntu umubiri we wari wahindutse.

Evariste Munyensanga wari ugeze mu kigero cy’imyaka 29, yabuze kuwa 18 Ugushyingo mu mwaka ushize, nyuma y’aho umuntu utaramenyekanye bivugwa ko ari inshuti amukuriye aho yabaga kuri Cumberland Avenue mu mujyi wa Portland nk’uko igipolisi cyavugaga icyo gihe. Umuryango we ukaba waratangaje ko yabuze nyuma y’iminsi 3 ntawumuciye iryera.

Iyi nkuru dukesha urubuga bangordailynews iravuga ko umuganga wasuzumye uyu murambo warohowe kuwa kabiri ushize, itariki 17 Mutarama, yabanje gukeka ko umurambo ari uw’umuzungu wo mu bwoko bw’aba Caucase nk’uko igipolisi cyabitangaje, kubera ko ngo hatakekwaga ko umurambo ari uwa Munyensanga w’umwirabura, ariko nyuma biza kumenyekana ko ari uw’uyu musore wari warabuze.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Twagerageje kubaza ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tunyuze ku rukuta rwe rwa twitter dore ko iki kibazo yari akizi, ariko ubwo twakoraga iyi nkuru yari ataragira icyo adusubiza.

Kanda hano usome inkuru bisa

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *