USA: Hakenewe italiki nshya y'ibiganiro by'Abarundi

Sangiza iyi nkuru

Intumwa idasanzwe ya leta zunze ubumwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Thomas Perriello azagenderera ibihugu bya Angola, Afurika y’epfo, Uburundi, Republika iharanira Demokarasi ya Kongo na Tanzaniya. Uru rugendo rwe nta kindi rugamije uretse gusubukura ibiganiro by’amahoro mu Burundi ndetse no gushyigikira amatora ateganyijwe muri RD Congo.

ifoto
Thomas Perreillo uwa mbere iburyo wambaye karuvati itukura

Leta ya Amerika ivuga ko ishyigikiye ko ibiganiro by’amahoro mu Burundi byasubukurwa bihagarikiwe n’ibihugu byitoranyirijwe n’impande zihanganye muri ibi biganiro. Radio Ijwi rya Amerika ivuga ko leta zunze ubumwe za Amerika zibona ko ibiganiro bihuje leta n’abatavuga rumwe nayo ariyo nzira nziza yo gukemura ibibazo by’amakimbirane ari mu Burundi muri iki gihe.
Iki gihugu kikaba gisaba umuryango w’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’u Burasirazuba guteganya itariki yo gusubukura ibi biganiro bashingiye ku biganiro ku biganiro byabaye tariki ya 28 z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2015. Ibyo biganiro bikaba byarabeye muri Entebbe muri Uganda.
Intumwa idasanzwe y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika, Thomas Perriello azavugana n’abategetsi bo mu karere ku kibazo cy’Uburundi hamwe n’ubuyobozi bw’umuryango w’ibihugu byo mu karere ko muri Afurika yo mu Burasirazuba, ku ntambwe zafatwa kugira ngo ibiganiro bisubukurwe
Hagati aho Leta ya Amerika ishyigikiye yivuye inyuma igitekerezo cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’umuryango wa Afurika y’u Burasizuba mu gushyigikira ko ingabo mpuzamahanga zakoherezwa mu Burundi mu kugarura amahoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *