Kuva ku italiki 11 Nzeli 2016, Abanyamerika batangiye kwibaza uko bizagenda mu gihe Hillary Clinton azahajwe n’ indwara y’ ibihaha ikamubuza gukomeza guhatanira umwanya wa Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2016.
Uko politiki yo muri Amerika ihagaze kugeza magingo aya, nta wundi muntu wabuza Hillary Clinton kwiyamamaza keretse we nyine afashe icyemezo cyo kubireke bityo ishyaka rye ry’ abademokrate rigatanga izina ry’ uwundi mu kandida uzamusimbura.
Mu gihe iki cyemezo cyo kureka kwiyamamariza uyu mwanya kidateganywa n’ Itegekonshinga rya Leta Zunze za Amerika ahubwo cyaturuka mu buyobozi bukuru bw’ ishyaka biratuma abantu babivuga kwinshi.
Byumvikane rero ko ijambo rya nyuma risigaye kuri Perezida w’ ishyaka DNC aho abagize komite nyobozi uko ari 447 aribo bazatora igikorwa.
Bitandukanye ni uko abantu bibaza ko mu gihe Hillary Clinton akomeje kuremba azahita asimburwa na Tim Kaine umwungirije ku rutonde rw’ abagombaga kwiyamamariza guhagararira ishyaka ry’ abademokrate,DNC.
Bernie Sanders ndetse na Joe Biden ukora nka Visi Perezida wa Barack Obama nabo bari mu rutonde rwabashobora kwiyamamariza umwanya wo guhagarari ishyaka DNC Hillary adahari.
N’ ubwo Itegekonshinga itemerera Bill Clinton kongera kugaruka kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abademokrate benshi bifuzaga guha uwo mwanya umukobwa w’ ikinege wa Clinton witwa Chelsea.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


