Abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu bikorwa byihutirwa byo gushakisha indege yari itwaye abantu 10 yaburiwe irengero mu nzira yayo ijya mu mujyi wa Nome muri Alaska.
Iyo ndege ya Bering Air yari ivuye i Unalakleet yerekeza i Nome, aho yari kugera saa kumi z’umugoroba ku wa Kane tariki 6 Gashyantare, ariko ntiyahageze nk’uko byari biteganyijwe, nk’uko byemejwe n’ishami ry’umutekano muri Alaska.
Ishami rishinzwe umutekano muri Alaska (Alaska State Troopers) hamwe n’Ikigo gishinzwe iperereza ku mpanuka z’indege muri Amerika (National Transportation Safety Board) barimo gushakisha bahereye aho iyi ndege yaherukaga kumvikana.
Nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’ubutabazi cyo muri Nome, iyo ndege yari itwaye umupilote umwe n’abagenzi icyenda, ishobora kuba yaragize ibibazo by’ikirere kibi no gutakaza ubushobozi bwo kureba neza imbere.
“Ibikorwa byo gushakisha birimo gukorwa ku butaka kuva i Nome no kuva White Mountain, kandi turimo gukusanya amakuru yose agezweho ku byabaye,” iri shami ry’ubutabazi ryatangaje ibi binyuze ku rubuga rwa Facebook.
Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikorera muri Alaska hamwe n’icy’inkengero z’inyanja (Coast Guard) na byo biri gufasha muri ibi bikorwa byo gushakisha. Gusa ubuyobozi burasaba abaturage kutiyemeza gushaka iyi ndege ku giti cyabo kubera ibihe bibi by’ikirere bishobora guteza ibyago kurushaho.
Ishami ry’ubuvuzi rya Norton Sound Health Corporation riri ku gitutu cyo gutanga ubufasha bwihuse igihe cyose abari muri iyo ndege baba babonetse.


