Ibiro bishinzwe demukarasi, uburenganzira bwa muntu n’umurimo bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) bikorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga tariki ya 30 Werurwe 2021 byasohoye raporo y’umwaka w’2020 ivuga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwakandangiwe mu Rwanda.
Iyi raporo ifite impapuro 38 iravuga ko mu Rwanda habaye ubwicanyi burimo ubw’impamvu za politiki, aho itanga urugero ku rupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo wasanzwe yapfiriye muri kasho ya Polisi tariki ya 17 Gashyantare, inzego za Leta zigatangaza ko yiyahuye, n’urupfu rwa Anselme Mutuyimana wari umuyoboke w’ishyaka FDU Inkingi, wapfuye muri Werurwe 2019.
Ivuga kandi ku bapolisi bagiye barasa: abarasiye babiri mu Karere ka Nyanza muri Werurwe 2020 batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abarasiye impunzi z’Abarundi mu Karere ka Ngoma ubwo zageragezaga kuzana mu Rwanda ibiyobyabwenge, n’izindi ngero.
USA ivuga ko hatigeze hakorwa iperereza ryigenga ku bapolisi bakoze ibi byaha, nubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri kurikora nko ku rupfu rwa Mutuyimana, rutigeze rutangaza icyavuyemo.
Iyi raporo kandi ivuga ku izimira ry’abarimo: Abayisenga Venant wari umuyoboke w’ishyaka DALFA Umurinzi waburiwe irengero muri Kamena 2020, uwitwa Ndereyimana Eugene n’uwitwa Twagirimana Boniface baburiwe irengero mu 2019 no mu 2018.
Ivuga kandi ko habaye itotezwa n’iyicarubozo, ryagiye rikorerwa imfungwa zirimo zimwe muri 25 zari mu mitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, zoherejwe mu Rwanda nyuma yo gufatwa mpiri.
Zimwe muri izi mfungwa, zatangarije mu rukiko ko zagiye zitoterezwa aho zifungiwe, ariko urukiko ruvuga ko nta bimenyetso zigaragaza. Raporo iti: “Ariko nta raporo igaragaza ko urukiko rwakoze iperereza kuri ibi byaha.”
Yaje no kuvuga ku buryo Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba yatawe muri yombi muri Kanama 2020, ikavuga ko “butakurikije amategeko mpuzamahanga”.
Hari ibindi byaha birimo: kubuza rubanda uburenganzira bwo kwishyira ukizana, kuniga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubwitangazamakuru, gutinda gufungura abarangije ibihano no gutinda kugeza imbere y’ubutabera abatawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bitandukanye.
Iyi raporo yasohokeye ku munsi umwe n’indi y’umuryango HRW (Human Right Watch) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ishinja abayobozi muri Leta y’u Rwanda kubangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, cyane cyane ku bakorera ku rubuga rwa YouTube.
Icyo u Rwanda ruvuga ku birego nk’ibi
Muri Mutarama 2021 ubwo i Geneva haberaga inama ya UPR (Universal Periodic Review), Julian Braithwaite uhagarariye u Bwongereza yavuze ko mu Rwanda haba ubwicanyi, iyicarubozo, ishimuta ndetse nta bwisanzure bw’itangazamakuru buhari; asaba ko iki gihugu kubahiriza demokarasi, ubutegetsi amategeko n’uburenganzira bwa muntu, nk’igihugu kizayobora umuryango Commonwealth mu mwaka utaha.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Busingye Johnston wari witabiriye iyi nama, nk’uko tubikesha BBC yasobanuriye abitabiriye iyi nama impamvu zitandukanye zaba zituma hari abavuga ko mu gihugu hari ababurirwa irengero. Yagize ati: “Ukwimuka kutandikwa kw’abava mu byaro bajya mu mujyi, kwambuka imipaka binyuranyije n’amategeko ukamara igihe mu bindi bihugu, guhunga imyenda, ibibazo mu bashakanye, na bamwe mu bajya mu mitwe y’inyeshyamba mu bihugu bituranyi”.
Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi yifashishije urubuga rwa Twitter, yo yamaganye ibyangatangajwe na Braithwaite, igira iti: “Leta y’u Rwanda ibabajwe n’ibyatangajwe na misiyo y’u Bwongereza i Geneva bidafite ishingiro mu by’ukuri ndetse bikaba bitandukira n’amahame yashyizweho na UPR.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
USA iravuga ko uburenganzira bwa muntu bwakandangiwe mu Rwanda
Birababaje iyo havugwa ngo mu Rwanda nta bwisanzure, ngo iyicarubizo, gufunga bidakurikije amategeko, mu gihe ibihugu byiyemera ko bifite ingufu Ku isi iyo hagize ubangamira inyungu zabyo bimurandurana n’ibye byose akazima.