Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishobora gusaba amahanga guhagarika burundu inkunga atera imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu; HRW (Human Right Watch) na Amnesty International na Oxfam, urwanya ubukene.
Ni nyuma y’aho bivuzwe ko Umunyamabanga wa Leta, Mike Pompeo yashinje iyi miryango kurwanya ubwoko bw’Abayahudi bukomoka muri Israel mu mvugo yitwa ‘Anti-Semitism’ ndetse akaba ari kugerageza uburyo bushoboka ngo ihite ihagarikirwa inkunga ihabwa na USA n’andi mahanga.
Intandaro yo kuvuga ko iyi miryango irwanya Abayahudi nk’uko igitangazamakuru Politico cyabitangaje kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020, ngo yaba iterwa n’uko iyi miryango irwanya gahunda ya Isra?l yo kubaka ku butaka bubarirwa muri Palestine, ndetse igasaba ko iki gihugu cy’inshuti magara ya USA cyanafatirwa ibihano.
Abahagarariye iyi miryango bavuganye n’iki gitangazamakuru, bavuze ko ibirego bya USA bidafite ishingiro. Ngo icyo ikora ni ikijyanye n’inshingano zayo zo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu harimo no kurwanya ipfobya rikorerwa Abayahudi.
Nka Eric Goldstein uhagarariye HRW yagize ati: “Turwanya ivangura aho riva rikagera, ririmo na Anti-Semitism. Kunenga gahunda ya leta bitandukanye no kwibasira itsinda ry’abantu runaka. Nk’urugero, mu gihe tunenga gahunda za USA ntabwo biduhindura abarwanya Abanyamerika.”
Byitezwe ko muri iki cyumweru, Guverinoma ya USA yemeza cyangwa ntiyemeze niba koko iyi miryango irwanya ubwoko bw’Abayahudi.
Ubusanzwe ntitera inkunga amashami y’iyi miryango akorera iwayo, gusa izitera mu yandi mashami akorera mu bihugu by’amahanga.


