USA: Itsinda ry’abanyamategeko batanu bunganira Donald Trump ryeguye

Sangiza iyi nkuru

Abanyamategeko batanu bagombaga kunganira Donald Trump ku rubanza rumutegereje rw’imyitwarire yagaragaje ubwo yari umuyobozi w’igihugu (impeachment), bose beguye nk’uko amakuru agera kuri ABC News avuga.

Iri tsinda ry’abanyamategeko riyobowe n’umunyamategeko wo muri Carolina y’Amajyepfo, Butch Bowers, beguye ahanini bitewe no kutumvikana ku kuntu bazategura uko bazarengera umukiriya wabo. Aba banyamategeko bari bateguye kugaragaza ishingiro ryo kuburanisha Trump kandi atakiri ku butegetsi.

Ariko, amakuru agera kuri ABC News avuga ko Trump we yifuzaga ko iri tsinda ry’abamwunganira ahubwo ryaburana ku buriganya avuga bwabaye mu matora aheruka, mu gihe bo n’abandi bajyanama bakuru b’uwahoze ari Perezida bashakaga ko bibanda ku kugaragaza ko itegeko nshinga ridateganya gukurikirana uwahoze ari perezida atakiri mu kazi.

Ku itariki ya 13 Mutarama, inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, wasabye ko Trump akurikiranwa n’amategeko kubera gushishikariza kwigomeka ku butegetsi nyuma y’igitero, cyo kuwa 06 Mutarama, cyaguyemo umupolisi n’abandi bantu bane, cyagabwe n’abamushyigikiye ahakorera inteko hazwi nka Capitol.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *