Umuhanzi w’Umunyamerikakazi wo mu njyana ya Pop uzwi ku mazina ya Lady Gaga yatangaje ko afite ikibazo cyo mu mutwe yatewe no kuba yongeye gutekereza cyane ku kibazo yigeze kugira ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko. Uyu muhanzi yatangaje ko ubwo yari muri icyo kigero yafashwe ku ngufu ubwo yari yasuye abantu batagira aho baba mu mujyi wa New York.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore kuri ubu uri mu kigero cy’imyaka 30, yagize ati”nari naririnze kugira undi mbibwira kuva byambaho, ariko sinkibashije kubyihanganira.
Ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yavuze ko nta bundi buryo yakira ikibazo cyo mu mutwe uretse kubivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Lady Gaga akomeza avuga ko kuba yaratinze kubigaragaza byaratewe n’uburyo ari ababyeyi be ndetse n’umuganga wamukurikiranye bakomeje kumwitaho no kumuba hafi ariko iki kibazo cy’ihungabana kikaba cyatewe n’uko yongeye kubitekereza.
Nsengimana@Bwiza.com


