Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zaragaje ko zitumvikana na Poland ku giterezo cyo kohereza indege zo gufasha ingabo za Ukraine guhangana n’iz’u Burusiya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Poland, Zbigniew Rau, kuri uyu wa 8 Werurwe 2022 yari yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kohereza indege za MiG-29 zacyo ku birindiro bya Ramstein mu Budage, ikazishyikiriza USA nayo ikazigeza kuri Ukraine.
Minisitiri Rau yagize ati: “Leta yiteguye kohereza vuba kandi ku buntu MiG-29 zose ku birindiro bya Ramstein, ikazishyira mu maboko ya USA.”
Uyu muyobozi yanasabye ibindi bihugu bigize umuryango NATO kureberaho, nabyo bikohereza ibikoresho byo gufasha ingabo za Ukraine muri uru rugamba.
Nyuma yo kumva amagambo y’uyu muyobozi, ibiro by’ingabo za USA byatangaje ko igitekerezo cya Poland kidashobora gushyirwa mu bikorwa, kubera ko gishobora kugira ingaruka ku muryango NATO.
Ibi biro byagize biti: “Kunyuza indege mu kirere u Burusiya buhanganiyemo na Ukraine bizamura ibibazo bikomeye ku muryango NATO wose. Tuzakomeza kuganira na Poland hamwe n’abandi banyamuryango ba NATO kuri iki kibazo ndetse n’igitekerezo gikomeye yatanze ariko ntabwo twizera ko iki gitekerezo gishoboka.”
NATO yirinze kwishora muri iyi ntambara yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022, isobanura ko byaba bihabanye n’amahame yayo yo gutabarana, bitewe n’uko Ukraine itari umunyamuryango.


