Nyuma yo gutahura ko ifoto umukobwa w’inshuti ye yamwoherezaga idahuye n’isura nyakuri ye , Mark Kiila Umusore ukomoka muri Canada yijugunye hasi avuye mu igorofa rya 6 ariko ntiyapfa .
Nyuma y’imyaka 6 yose akundana n’umukobwa hifashishijwe imbuga za internet ubwo yoherezwaga amafoto atandukanye yabaye intandaro y’uru rukundo, Mark Kiila ngo yatunguwe no kubona umukobwa bari bamaranye igihe kingana gutyo atandukanye n’isura nyakuri y’uyu mukobwa.

Ku nshuro ya mbere izo nshuti zihura amaso ku yandi, umusore we yabonye umukobwa mu isura itandukanye n’iyo yamwerekaga akoresheje amafoto yamwohererezaga.
Ikinyamakuru screwlife.com kivuga ko umukobwa yumvise umusore amubwira ati “ni wowe se? Gute se yaba ari wowe? Ni iki se cyakubayeho ko nzi ko amafoto wanyohererezaga yerekana ko ufite uruhu rwiza? Niba uzi ko udasa n’uwo nateganyaga guhura na we, subira iwawe ubundi untegereze.”
Amusubiza ibyo bibazo, umukobwa yagize ati “Ni jyewe Cherie. Wikwigira nk’aho utanzi. Tumaranye imyaka 6 yose utaramenya se? Wikora ibyo!”
Umukobwa agerageje kumusoma nibwo uyu musore yahise asimbukira mu idirishya ngo amuhunge maze aba yijugunye hasi avuye mu igorofa rya 6.
Mark (uwo musore) arwariye mu bitaro aho yahuye n’ikibazo cyo kuva maraso ajya mu nda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / bwiza.com


