Perezida wa Nijeriya, Muhammadu Buhari yiteguye kubonana na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mata 2018 i Washington.
Biteganyijwe ko aba bayobozi bombi baganira ku kibazo cy’iterabwoba n’iterambere ry’ubukungu muri Nijeriya, igihugu cya mbere gifite abaturage benshi muri Afurika, basaga imiliyoni 200.
Igihugu cya Nijeriya kimaze igihe kigaragaramo ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’umutwe wa Boko Haram. Uyu mutwe ufite intego yo gushinga Leta yawo igendera ku matwara ya kisilamu.
Abantu babarirwa mu bihumbi barishwe, abana n’abakobwa barashimutwa, Boko Haram ikaba igaba ibitero no mu bindi bihugu bya Afurika, bigamije iterabwoba.
Umwaka ushize nibwo Leta ya Trump yiyemeje guha imfashanyo ya miliyoni 600 y’amadolari ya Amerika igihugu cya Nijeriya, aya mafaranga iki gihugu kikaba kizayagura indege z’intambara zigezweho, ibikoresho byo kurwanya Boko Haram ndetse n’abandi bacengeza amatwara ya kisilamu.
Iyo mfashanyo kandi ngo izifashishwa hagurwa ibyuma byo kurwanya ikoresha ry’ibiyobyabwenge mu gihugu ndetse no gusuzuma igurishwa ry’intwaro bikorwa mu buryo butemewe n’amategeko.
Umugambi wo gufasha Leta ya Nijeriya wari warahagaritswe ku buyobozi bwa Barack Obama, yashinjaga igihugu cya Nigeria kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



