Umusenaterikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ufite izina rikomeye mu ishyaka ry’Abademokarate, yashyize ahagaragara ibyavuye mu bizamini yakoresheje kuri ADN bigaragaza inkomoko ye yo mu Bahinde b’Abanyamerika (Amérindindien) nyuma yo kwibasirwa na Perezida Donald Trump amushinja kwitwaza ko akomoka muri ba nyamucye mu nyungu za politiki.
Perezida Donald Trump ashinja Senateri Elisabeth Warren, umwe mu nkingi za mwamba mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse bikekwa ko aziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora yo mu 2020, kuba yarabeshye ku nkomoko ye ashaka kuzabyitwaza muri gahunda ze za politiki yiyita ko ahagarariye ba nyamucye.
Ariko nk’uko isesengura rya ADN ryakozwe n’umwarimu muri kaminuza ya Stanford rivuga ko nubwo Elisabeth Warren ibisekuru bye byinshi bikomoka mu Burayi, ibyavuye mu bizamini bigaragaza ibihamya by’uko afite n’ibisekuru bikomoka mu Bahinde bo muri Amerika bituruka muri generation hagati y’esheshatu n’icumi. (generation imwe ikaba ibarirwa imyaka hagati ya 20 na 25).
Elisabeth Warren nk’uko byatangajwe na Boston Globe kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Ukwakira, ubwe akaba yamuritse ibyavuye muri ibi bizamini bya ADN kuri uyu wa Mbere.
Muri Nyakanga, Perezida Trump ukunze kwita Warren Pocahontas (umugore w’umusangwabutaka wavuzweho kwifatanya n’abazungu b’abakoloni) yari yatangaje ko azaha ubwe miliyoni y’amadolari rimwe mu mashyirahamwe ye ashaka naramuka apimishije AND akagaragaza ko ari Umuhinde.
Trump akaba yarahise yisubiza yumva ko uyu mugore atakoresha ibyo bizamini agira ati: “ Ndumva azavuga ngo oya .”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Icyemezo Elisabeth Warren yafashe kibutsa icyo Barack Obama yafashe mu 2011 ubwo yashyiraga ahagaragara icyemezo cye cy’amavuko ashaka kwerekana ko yavukiye ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni nyuma y’aho na none Donald Trump yari amaze iminsi amwibasira avuga ko yavukiye muri Kenya, kandi bitari kumwemerera kuyobora iki gihugu cya mbere cy’igihangange ku Isi. Ubusanzwe umuntu wemererwa kuyobora Amerika agomba kuba yarahavukiye.


