Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahinduye imvugo ashinja u Rwanda gutera igihugu cye ndetse rukanigarurira Umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Perezida Tshisekedi yashyize ibi birego ku Rwanda, ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ibihugu bitabiriye inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye ikomeje kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi nama yabaye nyuma y’amezi arenga atatu inyeshyamba za M23 zirushije imbaraga Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, bikarangira zigaruriye Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka uhuza RDC na Uganda.
Uyu mujyi M23 yawigaruriye nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije abarwanyi bayo n’Ingabo za Congo Kinshasa, ndetse n’abazifashaga ku rugamba barimo imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ndetse n’Ingabo za MONUSCO.
Perezida Félix Tshisekedi ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iriya nteko rusange ya Loni, yagaragaje ko igihugu cye kitatewe na M23 ko ahubwo ari u Rwanda rwagiteye rwisunze uyu mutwe.
Tshisekedi mu gihe yamaze ageza ijambo rye ku bitabiriye inteko yavuze izina ‘u Rwanda’ inshuro 18, arugagaragaza nka nyirabayazana w’ikibazo cy’umutekano muke wugarije Uburasirazuba bw’igihugu cye.
Ku bwa Tshisekedi, ngo igihugu cye cyagerageje gukora uko gishoboye kose ngo kibane neza n’abaturanyi bacyo, gusa gikomwa mu nkokora na bamwe muri bo barimo n’u Rwanda bashyigikiye imitwe y’iterabwoba ikorera mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Ati: “Usibye imyitwarire yanjye ya kivandimwe ndetse n’akaboko k’abanye-Congo mu guharanira amahoro, bamwe mu baturanyi bacu nta buryo bundi babona bwo kudushimira usibye gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.”
“Kuri ubu ni ko bimeze ku Rwanda, rwirengagije amategeko mpuzamahanga n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye … rwongera kugaba ibitero muri Werurwe ndetse n’Ingabo zarwo zinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rwahaye M23 “inkunga ikomeye, yaba iy’ibikoresho by’intambara ndetse n’iy’abasirikare”, ibyatumye M23 yita umutwe w’iterabwoba ikomeza gukorera mu gice cy’uburasirazuba bw’Igihugu cye.
Yashinje by’umwihariko Ingabo z’u Rwanda gufasha M23 mu kurasa kajugujugu ya MONUSCO yahanuwe muri Werurwe uyu mwaka, ibyatumye abasirikare umunani bari mu butumwa bwa Loni bari bayirimo bapfa.
Yunzemo ati: “Uruhare rw’u Rwanda n’inshingano zarwo ntibikiri impaka mu byago igihugu cyanjye ndetse n’abaturage banjye babamo muri zone zigaruriwe n’ingabo z’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa babo M23”.
U Rwanda nta mwanya wo gusubiza Tshisekedi rwigeze ruhabwa, gusa byitezwe ko Perezida Paul Kagame uri mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iriya nteko aza kumusubiza kuri uyu wa Gatatu, ubwo aza kuba ageza ijambo ku bayitabiriye.
Ibirego bya Congo Kinshasa ku Rwanda cyakora cyo si bishya, kandi si gake u Rwanda rwakunze kubihakana rugaragaza ko ibibazo kiriya gihugu gifitanye na M23 ari iby’abanye-Congo ubwabo bidafite aho bihurira na rwo.
Leta y’u Rwanda ahubwo yakunze kugaragaza impungenge ku mikoranire y’Ingabo za Congo Kinshasa na FDLR yanatumye barasa ibisasu ku butaka bwayo, iyigaragaza nka nyirabayazana w’ikibazo cy’umutekano muke uri mu karere.
Kuri iyi ngingo Tshisekedi yagaragaje FDLR isanzwe igizwe na benshi mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi nka Opozisiyo y’u Rwanda, agaragaza ko aba ari “baringa” Leta y’u Rwanda yitwaza kugira ngo igabe ibitero ku gihugu cye.


