Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Carolyn B. Maloney, yandikiye ibaruwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, amusaba kurekura byihuse Paul Rusesabagina, uri gukurikiranwa n’ubutabera ku birego by’iterabwoba.
Mu ibaruwa Bwiza.com yabonye igaragara ku rubuga rwe, Senateri Maloney asaba Perezida Kagame kurekura Rusasabagina bya vuba kandi akamusubiza muri Amerika aho atuye kugira ngo yongere ahure n’umuryango we.
Uyu muri iyi baruwa ye, agaruka ku buryo Rusesabagina yafashwe akisanga mu Rwanda yari azi ko agiye mu Burundi. Ni ibyo we yise ko ” Binyuranye n’amabwiriza yo gusubiza abantu mu bihugu bakomokamo.”
Senateri Maloney avuga ko ” yinginga Perezida Kagame ngo arekure Rusesabagina ku mpamvu z’uko arwaye.”
Abantu batandukanye cyane mu bihugu by’uburengerazuba basabye irekurwa rya Rusesabagina bamwe badatinya kwita intwari bitewe na filimi yakinwe imugaragaza nk’umuntu watabaye Abatutsi 1,268 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rusesabagina usabirwa kurekurwa akurikiranweho n’ubutabera bw’ u Rwanda ibyaha by’iterabwoba byakozwe na FLN yari mu mpuzamashyaka MRCD yari ayoboye. Ibi byaha we ntabyemera.
Ese icyifuzo cya Maloney gishobora guhabwa agaciro?
Perezida Paul Kagame akunze kunenga ibihugu byo mu burengerazuba ku ngingo yo kwivanga mu butabera bw’ibihugu n’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Paul Kagame yasabye ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi kugabanya kwishyira hejuru bumva ko bari hejuru ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu kurusha indi migabane kuko hari ingero nyinshi z’ibyo bakora zibuhonyora.
Mu 2019, mu kiganiro cyihariye perezida Kagame na Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere muri EU, Neven Mimica, bagiranye na France 24, ubwo bari mu Bubiligi mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du Développement’, Perezida Kagame yavuze ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bidakwiye gupimirwa muri Afurika kuko n’ahandi ibi bibazo bihari.
Yagize ati “Mu by’ukuri urebye ahandi yaba no mu Burayi, murimo guhonyora uburenganzira bwa muntu, iyo dufite ibibazo by’abantu boherezwa kurohama mu Nyanja n’ibindi n’abantu benshi bafatwa nabi n’ibihugu byanyu, kuki mutavuga ku burenganzira bwa muntu iwanyu ahubwo mukabisunikira abandi.
Mugomba guhagarika kwiyumvamo kudasobanutse ko muri hejuru y’abandi ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Mutekereza ko ari mwe mwenyine mwubahiriza uburenganzira bwa muntu abandi babuhonyora, oya. Twarwaniye uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’abaturage bacu neza kandi kenshi kuruta undi wese harimo namwe mukomeza kuvuga ibi bidasobanutse”.
Nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu zafatiye ibihano Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Fatou Bensouda, azira gushaka gutangiza iperereza kuri iki gihugu ku byaha by’intambara byakorewe muri Afghanistan, kimwe mu bintu bituma ibindi bihugu by’umwihariko bya Afurika bisanga ibihugu bikize bibibonera, byo bikikorera icyo bishatse.

26 Responses
USA: Umudepite yandikiye Perezida Kagame ku kibazo cya Rusesabagina
Barabwirwa ntubumva nako barumva ahubwo ntibemera gukina fillime kwarusesabagina ntibikuraho kuba yaba umunyacyaha bage bamenya ibyiwabo nibyo bibareba,

Nta muntu uwo ari we wese ukwiye kwivanga mu burenganzira bw’ibindi bihugu, cyane cyane abanyamerika benshi badafite isomo na rimwe batanga k’uburenganzira bwa muntu dore ko apapolisi b’isi. N’iwabo ntibuhaba ndetse bagaragaje ko bari inyuma cyane y’abandi.
Uwo mugore nabanze aburanire abirabura bicwa buri gihe iwabo.

Uyu mukecuru arahuzagurika kubera ko:
1. Kagame siwe RIB ntanubwo yize amategeko ndetse akoze ibyo Rusesa yakoze nawe RIB yamufunga.
2. Mu Rwanda haba nshingamategeko, nsemuramategeko na nyubahiriza mategeko kandi buli ruhande rurigenga
3. Nsemuramategeko (judiciary) niyo akwiye kuvugana nayo kuko Kagame ni nyubahriza (executive) utanamenya ko Rusesa yafashwe arengana cyangwa niba ari nawe rusesa nyakuri…… ntibakamubaze byose nkaho ari Imana.
4. Uwo mukecuru amenye ko kuva Rusesabagina yava mu Rwanda kugeza arugarutsemo yivanyemo yigaruramo ninawe uzivanamo…. Kagame ntaruhare agira mu kuzerera kwa Rusesabagina ejo atazaregwa kumujyana aho adashaka.
5. Hanyuma nubwo ari umunyameika ajye amenya ko buli gahugu kagira uwako muco. Ukunda umwana kurusha nyina aba ashaka kumurya..ko yabonye Rusesa akuze arusha imbabazi abamubyaye bakamurera bakamwigisha kugeza aho ashobora kugaba ibitero atwika amamodoka?
6. Ikindi areke agasuzuguro ko kwandikira abo batareshya…yandikire abandi badepite nubwo yaba ari umuzungu…. ntabwo ari level ya Kagame.

Ubwo uwomudepite Iyo karamu yayipfushyije iki Koko? Ninde wamubwiyeko urwanda rukangwa nibihugu byibihangage? azatege indege aze amufungure

sinajya nkunda Kwandika ariko kubera agasuzuguro kabera maze kugahaga ko batarwbwira Perezida wabo ngo bakureho Gereza ya Gwatanamo? bajye bagira ikinyabupfura uko batinya Perezida wabo bajye bubaha Ubusugire bw’Igihugu n’Ubuyobozi bwacyo , ese kuki umuntu tumwita intwari yapfuye? nuwo bavuga ngo yakinye firime nyuma yaho niba yarakoze ibibi kuki atabibazwa? bareke Ubutabera bukore akazi kabwo.

Mubyukuri ibibazo byacu ni ibyacubwite nkabanyafurika ntawundi ukwiye kubyivangamo kuko ntawuri hejuru yamategeko ibyo president kagame Avuga nibyo barebe ibyabo kuko ntabwo twabasabye kutureberera turibashije kand turishoboye

uwo mutama abanyarwanda mumufitiye inzigo kandi biratangaza ukuntu mwishimye ngo muri n ikintu mwafashe.Nimumureke yisubirire mu muryango wiwe aranisaziye.aho murabona ko uyo musaza nukuri abaraza mudasinziye?Ahubwo biteye isoni kweli

Acyaha cigomba guhanirwa cyane iyo nyiri kugikora agihakana

Uyu mukecuru rukukuri yarebye filim yakinwe mu izina rya Rusesamaraso none atangiye kurota filime. Rusesabagina ibyo arimo naho ari byose ni filime arigukina babe bitonze izasohoka vuba babyibone

Ubundi se umudepite ahangara kwandikira perezida wacu nka nde kweli, azajye yandikira abo bareshya. Nta soni

America ntasomo narimwe yoha abandi kubijanye nuburenganzira bwamuntu:gute?:
1)Ko police yica abirabura
2)koyica imfungwa zayo mu Rwanda nuwakoze genocide turamureka akicwa nurwo Rugira yamuganiye
3)fatou yafatiwe ibihano kwashatse amatohoza yomuri avuganistane, iyumvire bashile mulisudan isomo womuha just kumufatiribihano gusa
4)Ntarukuta turubaka rukumira abahunga abari lybiya bariho
5)None america umuntu muto adashobora kwivuza uburenganzira burihe murwagasabo mitueli iriho ntiwovuganira aba bagutoye wa mubyeyiwe?
*Harya,wiyumvira ko wewe na Rusesa abagina uwo bagipfana cane arinde simvanguye umbabarire !rekutabera bukore mama ndashaka uzuronswe iriya :video uharanire uburenganzi bwaba babiguyemwo nabo ubavugire mubyeyi.

Icyonicyonkundira umuyobozi wacu wamugani bo ubwoburenganzira barabwuba hiriza nkahomuri amerika babanje bakandikira abobaporisi bica abirabura burimunsi nivangura rihari ryibara ryuruhu rusesa bajyina niwenzirakarengane babonye!