Urukiko rwo muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse umugore w’imyaka 26 witwa Misty Velvet Dawn Spann, gushaka abajyanama mu by’ihungabana nyuma yo kwemera ko akorana imibonano mpuzabitsina na nyina ndetse benda gushyingiranwa nk’uko inyandiko z’urukiko zikomeza zibyemeza.
Nyina w’uyu mugore witwa Patricia Ann Spann w’imyaka 44 y’amavuko, nawe yashinjijwe icyaha cyo gukorana imibonano n’umuntu bafitanye isano ya hafi, ariko ahakana iki cyaha biteganyijwe ko agomba kuburana mu minsi iri imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umucamanza w’urukiko rw’akarere, Ken Graham, akaba yahaye Misty Spann igihano cy’imyaka 10 afungishije ijisho no kwishyura amande y’amadolari 1,000 ndetse akongeraho amadolari 991 y’urubanza. Iki gihano nawe akaba yaragihawe kubera icyaha cyo gusambana n’umuntu bafitanye isano ya hafi.
Ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko Patricia Spann yari yarigeze kwamburwa uburenganzira bwo kurera umukobwa we n’abahungu be babiri ubwo bari bakiri abana, bakajya kurerwa na ba sekuru na nyirakuru.
Uyu yaje kongera kubana n’umukobwa we mu 2014 ndetse akavuga ko bahise batangira kuganira uko bashaka umwana wo kurera bombi.
Baje gushyingiranwa muri Werurwe 2016, nyuma y’aho Patricia yumvishirije umukobwa we ko nta tegeko baba bishe bibaniye, ariko nyuma y’igihe muri Nzeri 2016 bombi bashinjwa icyaha cyo gukorana imibonano mpuzabitsina bafitanye isano ya hafi cyane nyuma y’uko urwego rushinzwe gukurikirana imibereho y’abana ruvumburiye umubano wabo.
Muri Leta ya Oklahoma iki n’icyaha gihanishwa imyaka igera ku 10 y’igifungo. Misty yaje kwemera icyaha cyo kuba yari afitanye umubano udasanzwe na nyina umubyara mu rwego rwo kugirango azagabanyirizwe igihano.
Umucamanza akaba ari ho yahereye kuwa 09 Ugushyingo amukatira gufungishwa ijisho imyaka 10 yose ndetse no gushaka abajyanama mu by’ihungabana no kwishyura amafaranga y’urubanza.
Naho nyina we utemera ko yari afitanye umubano uteye gutyo n’umukobwa we, ntaragera mu rukiko ngo yiregure ndetse urubanza rwe rukaba rwarashyizwe mu kwezi kwa gashyantare mu mwaka utaha wa 2018 kubera ko yitegura kubanza kubagwa.
Igiteye impungenge rero muri iyi nkuru n’uko uyu mugore Patricia atari ubwa mbere afatiwe mu rukundo rudasanzwe n’umwe mu bana yibyariye kuko mu 2008 yigeze gushyingirana n’umwe mu bahungu be, Jody Calvin Spann ariko urukiko rukaza gutesha agaciro uwo mubano wabo mu 2010.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


