USA: Umukoloneli wo muri Special Forces arashinjwa gushaka kwica umugore we n’abana

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare mukuru ubarizwa muri Special Forces y’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubarizwa mu birindiro bya Lewis-McChord, I Washington, yatawe muri yombi arekurwa by’agateganyo atanze miliyoni y’Amadolari ashinjwa gutunga imbunda umugore we n’abana be nyuma y’umujinya yari yatewe no gusinda mu gitondo cyo ku Cyumweru gishize, bikarangira amaze amasaha abiri ahanganye n’igipolisi.

Uyu musirikare ufite ipeti rya Colonel witwa Owen G. Ray, wahoze ayobora itsinda rya mbere rya Special Forces, yategetswe kuzitaba urukiko ku itariki 11 Muatarama ari kumwe n’umunyamategeko we akisobanura ku byaha byo gushimuta, gukubita no gukangisha igipolisi imbunda.

Umukobwa we w’imaka 16 niwe wahamagaye polisi ahagana saa sita z’ijoro avuga ko se, wari ufite imbunda yo guhiga na pistols ebyiri, yari yafungiranye nyina n’abavandimwe be babiri kandi afite ubwoba ko aza kumwica namenya ko yahamagaye 911.

Abagiye gutabara bwa mbere bavuga ko bahageze bumva abana bari gutabaza imbere mu nzu nk’uko iyi nkuru dukesha Military.com ikomeza ivuga.

Ibi ngo byatangiye Ray agirana intonganya n’umugore we, Kristen, wabonaga umugabo we yasinze bikabije akagira ubwoba agafata abana be b’imyaka 10 n’imyaka 7 akajya kubahisha mu cyumba.

Kristen ngo yagiye kumva yumva umugabo aravuze ati “ Reka tubikore,” nk’uko inyandiko y’ikirego ivuga, ngo yumva Ray yambara inkweto ze za gisirikare arasohoka ajya mu igaraje aho abika imbunda.

Ubwo Ray yagarukaga agasanga umugore n’abana yatangiye gusakuza atunga imbunda hirya no hino.

Kristen ngo yamubwiye ko agiye guhamagara polisi arangije aranayihamagara birakaza cyane umugabo we arangije amutunga imbunda n’abana be abakangisha kubica.

Uyu ngo yahise yadukira umugore atangira kumutera imigeri mu maso no mu gatuza mu gihe abana bari barimo kurira bavuza induru bagira bati “ Ntiwice mama, ntuturase,”

Umugore ngo yagerageje gusohora abana mu cyumba ariko yanga ko basohoka, arangaye gato basohoka biruka.

Ubwo abashinzwe umutekano bahageraga nyuma y’akanya gato, uregwa n’abana be batatu bari bakiri mu nzu. Ray ngo akaba yarumvikanye avuga ko kuva abashinzwe umutekano bazengurutse inzu ye nta yandi mahitamo yari afite bagiye kumuhatira kwiyica.

Uyu musirikare yaje kwemerera umugore we n’abana gusohoka mu nzu bibaye nka saa 12:33 z’ijoro, umugore agaragaraho ibikomere ku izuru, ku ijosi no mu gatuza ndetse yambyimbye mu gahanga.

Ubwo abapolisi bavugishaga Ray kuri telephone bamusaba kwitanga nka saa 12:49, yasubije ko adasohoka mu nzu ari muzima kandi ko ugerageza kumuta muri yombi amwica.

Ray kandi yabwiraga abashinzwe umutekano ko amaze imyaka 25 mu gisirikare kandi igihe kinini yakimaze muri special forces.

“Yavuze ko yishe abantu benshi kandi nta kibazo afite cyo kwica abashinzwe umutekano nibaramuka bagerageje kumuta muri yombi,” ibi ni ibikubiye mu nyandiko ikubiyemo ikirego nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Mu guterana amagambo, Ray yaje gusohoka ahagarara ku ibaraza yafatiye imbunda ku mutwe we, ariko ageze aho aza gutuza nka saa 2:22 z’igitondo. Amaze gufatwa, polisi yasanze afite imbunda eshatu mu cyumba araramo n’izindi mbunda ahantu harinzwe mu igaraje.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Ray yahagaritswe ku kazi ke nk’umuyobozi w’umutwe yayoboraga ubu wa I Corps mu gihe hakomeje iperereza ku byaha aregwa. Mbere yabaye mu myanya y’ubuyobozi muri Special Forces, aba umuyobozi wa komanyi muri Afghanistan mu 2011, ndetse yabaye komanda wa batayo ya 4 ya Special Forces Group mu 2013.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *