Umunyarwanda Gervais Ken Ngombwa wari ukurikiranweho kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashaka ubwenegihugu yakatiwe n’Urukiko rw’igihugu rukorera mu mujyi wa Cedar Rapids muri leta ya Iowa igihano cyo gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyo byaha.
Umucamanza Linda Reade yasobanuye ko Ngombwa yagize uruhare rurambuye mu bikorwa byo gushyira mu bikorwa jenoside. Yasobanuye ko atazi neza umubare w’abantu Ngombwa yaba yarishe, cyangwa se abarwanashyaka bangahe b’ishyaka rye yatwaye mu mudoka ye, ariko ko ntagushidikanya ko uwo mugabo yari umuyobozi w’ishyaka rya MDR-Power. We yanzuye agira ati, igihano kirebana n’ibyo byaba gihariwe guverinoma y’u Rwanda. Bisobanuye ko uyu mucamanza yumvikanishaga ko Ngombwa azoherezwa mu Rwanda narangiza igihano ke muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Gervais Ngombwa yari yahamijwe n’inkiko 2 zo mu Rwanda ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri 2011. Mu kwezi kwa mbere umwaka ushize wa 2016, umucamanza mu rukiko rw’Amerika yahamije Ngombwa ibyaha byo kuba yaragerageje kubona ubwenegihugu bw’Amerika mu buryo bunyuranije n’amategeko. Uwo mucamanza yasobanuye ko mu gusaba ubwenegihugu, Ngombwa yatangarije abashinzwe abakozi ba minisiteri y’umutekano w’igihugu ibintu bitari byo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ray Scheetz, wunganira Ngombwa mu rukiko nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga , yasobanuriye urukiko ko uwo yunganira atigeze yica umuntu n’umwe, kandi ko atari umuyobozi w’ishyaka MDR-Power, nk’uko ubushinjacyaha bwabyumvikanishje. Yanasobanuye ko atigeze ashishikariza abantu kwica abandi. Uyu avoka yasobanuye ko ubushinjacyaha butatanze abatangabuhamya bamubonye akora ibyo byaha, ko gusa abakozi ba minisiteri y’umutekano w’igihugu ari bo batanze ubuhamya bashingiye ku byo bavuganye n’abatangabuhamya nyirizina.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


