Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umupolisi yarashe umwana w’imyaka 13 yikanze imbunda y’igikinisho ubwo uwo mwana yazaga amusatira amutunze icyo gikinisho
Abapolisi 2 bakuru muri Leta ya Baltimore ubwo babonaga umwana w’imyaka 13 aza abasatira n’imbunda y’igikinisho, ngo batekereje ko ari imbunda ya nyayo maze umwe ahita amurasa.
Gusa n’ubwo uwo mwana yarashwe, abaganga bakurikirana ubuzima bwe bemeza ko ameze neza hakaba hari ikizere cy’uko azakira vuba.
Nyina w’uwo mwana yatangarije Polisi ko uwo mwana yavuye i wabo afite igikinisho gisa nk’imbunda yerekeza ku muhanda ariko baje gutungurwa no kubona yarashwe nk’uko iyi nkuru dukesha ABCNews ikomeza ivuga.
Umwe mu bakomiseri ba Polisi mu mujyi wa Baltimore ho muri leta ya Maryland yatangaje ko uwo mwana yarashwe by’impanuka kuko nta mupolisi n’umwe muri iyo Leta wifuza kurasa umuziranenge.
Yagarutse ku mpamvu bamurashe kandi barabonaga ari umwana muto, maze agira ati” bamubwiye guhagarara aho ageze ahubwo akomeza kubasatira, bamubwiye kumanika amaboko aranga nta kindi bari gukora kuko babonaga nta bundi buryo mu gihe yari yanze gukurikiza amabwiriza”
Uko kuraswa byaje nyuma y’uko Polisi yo muri iyo leta ishinjwa gutwara mu modoka yayo Freddie Gray w’imyaka 25 mu gihe yari amaze icyumweru muri Coma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com



