Abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje ko umugaabo w’imyaka 44 y’Umwongereza ari we wafashe bugwate abantu bane mu isinagogi yo muri Texas mu gihe cy’amasaha 10 mbere y’uko itsinda rya FBI SWAT ryinjira mu nyubako, rikarangiza igikorwa Perezida Joe Biden yise “igikorwa cy’iterabwoba ”.
FBI yatangaje ko uyu mugabo ari Malik Faisal Akram w’imyaka 44, wishwe nyuma yo kubohoza neza abo yari yafashe bugwate mu ijoro ryo ku wa gatandatu nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Mu itangazo ryayo, FBI yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko hari undi wabigizemo uruhare. Ntabwo kandi yatanze impamvu ishobora kubaa yari inyuma y’icyo gitero.
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, FBI n’umuvugizi wa polisi banze gusubiza ibibazo byerekeranye n’uwarashe Akram igihe guhangna kwaberaga mu itorero rya Beth Israel hafi ya Fort Worth kwarangiraga.
Mu Bwongereza, Polisi nkuru ya Manchester yavuze ko ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba ryafashe abantu babiri bafite aho bahuriye n’ibyabereye Texas.
Iri tangazo rigira riti: “Kuri uyu mugoroba, ingimbi ebyiri zafungiwe muri Manchester y’Amajyepfo. Bakomeje gufungwa kugira ngo babazwe. ”
Akram ngo yagiye yumvikana kuri Facebook asaba irekurwa ry’umuhanga mu bumenyi bw’imyororokere wo muri Pakistan wahamwe n’icyaha cyo gushaka kwica abasirikare ba Amerika muri Afghanistan.


