Nyuma y’imyaka 27 akatiwe gufungwa burundu Nyuma y’imyaka 27 akatiwe igifungo cya burundu azira kwica uwashakaga kumucuruza, Sara Kruzan, yahawe imbabazi ku mugaragaro na Guverineri wa California.
Mu 1995, Kruzan yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi cyo mu rwego rwa mbere nyuma y’umwaka yishe George Gilbert Howard ubwo uyu mugore yari afite imyaka 16. Mu myaka yakurikiye ikatirwa ye, Kruzan yaharaniye ivugururwa rya politiki irebana n’inzrakarengane z’icuruzwa ry’abantu, anashinja Howard kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina no kumucuruzaubwo yari akiri umwangavu.
Ikinyamakuru Los Angeles Times kivuga ko Kruzan yahuye na Howard ubwo yari afite imyaka 11. Vuba nyuma yo guhura, Howard yatangiye kumucuruza no kumuhatira kuryamana n’abandi bagabo.
Imyaka nyuma yaho, nyuma yo guterwa ubwoba na se wabo w’umusore w’inshuti ye, Kruzan yemeye kwiba Howard muri Motel, aho amurasiye akamwica atinya kugirirwa nabi.
Ku itariki ya 1 Nyakanga, Guverineri Gavin Newsom yababariye Kruzan, wari warakatiwe igifungo cya burundu n’abandi 17 nabo bababariwe.
“Igihe Madamu Kruzan yari afite imyaka 16, yarashe yica umugabo wamuhohoteye kandi akamugurishiriza imibonano mpuzabitsina,” uyu ni Guverineri Newsom mu mbabazi yatanze.
Yakomeje agira ati “yatanze ibimenyetso byerekana ko abayeho mu buzima buboneye kandi yerekanye ko akwiriye gusubizwa uburenganzira n’inshingano by’umunyagihugu.”
Mu mwaka wa 2011, uwari Guverineri wa California, Arnold Schwarzenegger yagabanyije igihano cye kugeza ku myaka 25 kandi ashyira mu cyifuzo cye ko ashobora gufungurwa by’agateganyo. Nyuma y’imyaka ibiri, muri 2013, umucamanza wa Riverside yagabanyije igihano cye kurushaho, maze Kruzan ava muri gereza uwo mwaka afite imyaka 35. Nkuko ikinyamakuru LA Times cyabitangaje, gukatirwa kwe kwagize ingaruka ku bushobozi bwe bwo kubona akazi.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryerekeye imbabazi ryasobanuye ko, nubwo ridasibanganya guhamwa n’icyaha kwe, imbabazi yahawe zigomba gukuraho “inzitizi zo kubona imirimo.”


